sangiza abandi

2024/2025: Abantu 10 binangiye kumenyekanisha umutungo wabo

sangiza abandi

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 mu bantu 19,707 bagombaga kumenyekanisha umutungo wabo, abantu 10 binangiye kuwumenyekanisha.

Byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’urwo rwego byo mu mwaka wa 2024/2025, hamwe n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Ubusanzwe abayobozi n’abakozi bagaragariza umutungo wabo Urwego rw’Umuvunyi ni abayobozi bagengwa n’itegeko ngenga n° 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta.

Urwego rw’Umuvunyi rwakira imenyekanishamutungo ry’abayobozi n’abakozi ba Leta bateganywa n’itegeko mu buryo bw’ikoranabuhanga buri mwaka basanzwe mu kazi, mu gihe cy’ukwezi ku binjiye mu kazi no mu minsi 15 ku bavuye mu kazi.

Raporo y’ibikorwa by’urwo rwego byo mu mwaka wa 2024/2025,igaragaza  ko abakoze imenyekanishamutungo,ari abantu    19,697 (99,95%).

Uru rwego ruvuga ko  abanze kumenyekanisha umutungo wabo ari abantu 10, bangana na  0,05%. 

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine ati “Abantu 10 batamenyekanishije umutungo basabiwe ibihano byo mu rwego rw’akazi mu gihe kingana n’ukwezi kumwe kudahemberwa nk’uko biteganywa n’Itegeko .”

Uru rwego ruvuga ko hagenzuwe  imitungo y’abayobozi n’abakozi ba Leta 6.338 . Abenshi bagenzuwe umutungo wabo wari uhuye n’ukuri.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko abantu umunani batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, raporo z’abantu batanu zashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha . Ni mu gihe kandi hagikusanywa amakuru y’abantu batatu.

Uru rwego ruvuga ko mu mwaka wa 2024-2025 hakiriwe imenyekanishamutungo ry’abantu 61 binjiye mu kazi n’abantu 29 bavuye mu kazi.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine ati “Ugereranyije n’imyaka ishize, abamenyekanishije umutungo bagenda biyongera buri mwaka bikaba biterwa n’uko abakozi barebwa n’imenyekanishamutungo bashyirwa mu myanya y’akazi.”

Yakomeje agira ati “ Uyu mwaka kandi ugaragaza ko umubare w’abatarakoze imenyekanishamutungo wagabanutse bikaba byaratewe n’ingamba z’ubukangurambaga bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umutungo.”

Igenzura ryakorewe Imitwe ya Politiki

 Urwego rw’umuvunyi ruvuga kandi ko hagenzuwe uko umutungo w’Imitwe ya Politiki 11 wabonetse n’uko wakoreshejwe.

Igenzura ryagaragaje ko umutungo wayo wabonetse mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uru rwego ruvuga ko amwe mu makosa yagaragaye ni ajyanye n’imitegurire y’ibitabo by’ibaruramari by’imwe mu mitwe ya Politiki

Umuvunyi Mukuru,Nirere Madeleine, yasobanuye ko imitwe ya Politiki bireba, yemeye gukosora ibitarakozwe neza bikazagaragara muri raporo zayo mu mwaka w’ingengo y’imari ukurikira.  

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]