Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23,Corneille Nangaa yongeye kugaragara mu ruhame ndetse agira icyo avuga ku makuru amaze iminsi avugwa ko yarashwe,anavuga ku kigiye kuba nyuma yo kuraswaho n’indege za FARDC.
Ni mu kiganiro Nangaa yagiranye n’itangazamakuru ku wa 23 Ukwakira 2025 mu mujyiwa Goma aho yasubizaga ababaheruka gushyira amakuru hanze bavuga ko yarashwe na Wazalendo.
Abanyamakuru bakorera mu kwaha kwa leta bari bavuze ko yakomerekejwe, yerekeje i Rutshuru avuye i Goma mu muhanda unyura Kibumba.
Mu kubasubiza uyu muyobozi mukuru wa AFC/M23, yagize ati “Nari napfuye none nazutse. Buri munsi baranyica,bamaze kunyica inshuro zirenga mirongo ine.”
Si ubwa mbere aba banyamukuru bakorana n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bavuga ko Nangaa yishwe, kuko mu bihe byinshi barabitangaje,ndetse hari n’ubwo bavuga no ku bandi bayobozi biri huriro rya AFC/M23.
Yanavuze kandi no kuri drones igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iyi minsi ziri kurasa ku baturage, avuga ko icyo kibazo bagiye kukivugutira umuti.
Anavuga kandi ko AFC/M23 itazakomeza kurebera ibyo bitero bihitana abaturage b’inzirakarengane.
Ati “Niba Kinshasa ikomeje guhungabanya ibiganiro, turakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa. Nta muntu dushaka ko atubwira guhagarara. Oya. Kubera ko Tshisekedi n’ingabo ze bari kwica abaturage bakoresheje kubarasisha drones.”
Mu cyumweru gishize no mu ntangiriro ziki turimo,drones na Sukhoi-25 by’ingabo za RDC zakomeje gusuka ibisasu ahatuye abaturage,ubundi zikabitera ku birindiro bya AFC/M23.
Nkuko ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagiye bubigaragaza nuko byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi, kandi binagira n’ibindi byangiza birimo n’ibikorwa remezo by’abaturage birimo ibiraro,inyubako n’ibindi.
Harimo kandi n’uruganda rwa sosiyete itunganya amabuye y’agaciro rwa Twangiza ruherereye muri teritware ya Mwenga rwangijwe n’amabombe rurashya rurakongoka.
Hari kandi n’ibisasu byatewe ahatuye abaturage i Busika muri teritware ya Walikale, ndetse ibindi biterwa i Masisi n’ahandi.
Muri iki kiganiro , AFC/M23 yagaragaje ko igiye kubonera umuti urambye izi ndege z’igisirikare cya Kinshasa zitesheje abaturage umutwe.



