sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahakanye ibyo gufatira ibyemezo M23 idahari

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Goma kidakwiye gufungurirwa i Paris mu Bufaransa, kuko ibibazo byatumye gifungwa atariho biri.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku munsi kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025.

Nyuma y’ibiganiro byaberaga i Paris, abanyamakuru bamubajije kubyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma nyuma y’uko abayitabiriye bategetse AFC/M23 guhita igifungura vuba na bwangu.

Iyi nama yari igamije kwiga ku mutekano w’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahuriyemo Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ari nawe wayiteguye abifashijwemo na Faure Gnassingbe wa Togo, usanzwe ari umuhuza ku bibazo hagati y’u Rwanda na RDC.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasubije ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kuri ubu byaba byihuse kuko hakiri ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC, bigamije kurangiza amakimbirane impande zombi zifitanye.

Kubwe asanga kuba iriya nama yo mu bufaransa itarimo AFC/M23 nta cyemezo yafata kuri kiriya kibazo.

Ati “Ikibuga cy’indege cya Goma kiri mu maboko y’ubuyobozi bwa AFC/M23, twe nk’u Rwanda duhagaze ku ruhande rwuko imyanzuro yafatirwa mu biganiro by’i Doha,niho Leta ya Congo na AFC/M23 bicaye baganira. Ibisubizo kuri iki kibazo, ntabwo ari hano, Paris ntabwo yafungura ikibuga cy’indege kuko aba mbere bireba ntibahari.”

Ikibuga cy’indege cya Goma cyafashwe na AFC/M23 mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025 ubwo imirwano ikaze yasize uyu mutwe wigaruriye imijyi ya Goma taliki ya 27/1/2025 na Bukavu tariki ya 16/02/2025.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka