sangiza abandi

‘Niba uri umugabo uzaze ufungure ikibuga cy’indege cya Goma’ Naanga yishongora kuri Tshisekedi

sangiza abandi

Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa yanenze bikomeye icyemezo cya Perezida Felix Tshisekedi cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, yerekana ko abavuga igiswahili bakeneye uburenganzira bwabo aho kubafata nk’abasabirizi.

Mu nama iheruka i Paris mu Bufaransa,Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma,avuga ko ari byo byagarura amahoro n’ubusugire bw’igihugu.

Ku bwa Corneille Nangaa mu kumusubiza,yavuze ko icyo cyemezo atari cyo cyakemura ibibazo by’ibanze abaturage b’iki gihugu bakeneye.

Ati“Niba Tshisekedi yarisubiyeho ku munota wanyuma,akumva yafasha abaturage bacu bavuga igiswahili kubaho neza, yagombye kuba yarabanje gufungura amabanki,akaduha ibyangombwa by’ingendo, abantu bakidegembya n’ubucuruzi bugakorwa.”

Naanga yeruriye Tshisekedi ko nta bushobozi afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bitagizwemo uruhare na AFC/M23.

Yagize ati“Niba koko wumva ko uri umugabo nyawe,uzaze ufungure ikibuga cy’indege cya Goma bitagizwemo uruhare na AFC/M23.”

Nangaa yagaragaje ko abavuga igiswahili ari abantu b’inkwakuzi,bafite umuco wo kwigira, batishimira guterwa inkunga ahubwo bafite umurage wo gukora no kwirwanaho.

Ibi bivuze byinshi mu gihe ibikorwa bya politiki n’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje guhangayikisha abaturage .

Abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu, bavuga ko icyizere cy’amahoro cyagaruka ari uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu cyitabwaho mbere y’icyemezo cyose cya politiki cyangwa igisirikare.

Hari abibaza ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma nta mutekano uragaruka,nta bucuruzi buri gukorwa, ndetse n’amabanki agifunze ari igikorwa cya politiki.

Ku ruhande rw’abaturage bo bagaragaje ko ibyo bifuza birimo umutekano, amahoro,ubwisanzure bwo gutembera no gucuruza.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

One Response

Amakuru Aheruka