Perezida wa Repubulika ihararanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo kwiyomekaho igice cy’Iburasirazuba .
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’Abanye-Congo baba mu Misiri.
Mw’ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko Perezida Kagame afite intego yo gucamo RDC ibice no kwiyomekaho uburasirazuba bw’igihugu bufite ubutaka bukize ku mabuye y’agaciro n’ubuhinzi.
Yagize ati“Imigambi ye (Kagame) ni intambara n’ubushotoranyi. Icyo agamije ni ugutanya igihugu cyacu no gufata, cyangwa se no kwiyomekaho igice cy’Iburasirazuba bwacu gifite ubutaka bukungahaye ku mutungo kamare kandi bwera cyane.”
U Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego, rushingira ku kuba nta mugambi rufite wo gusahura cyangwa kwiyomekaho igice cya RDC.
Ni ibirego Perezida Tshisekedi amaze iminsi asubiramo kenshi, cyane cyane mu bihe by’ubushyamirane bw’ingabo za RDC na M23.
Perezida Tshisekedi yanavuze ko mugenzi we w’u Rwanda yanze kwitabira umuhango wo gusinya amasezerano y’i Luanda, ibyo bikaba byaranatumye ibiganiro bihagarara nta musaruro bitanze.
Ariko icyo gihe perezida Kagame, ku ruhande rwe, yavuze ko atajyayo kubera “imyitwarire” idakwiye ya Leta ya Congo aho yangaga guhura na M23 ahubwo igashaka ko u Rwanda arirwo rushyira umukono kubyo guhagarika imirwano.
Biteganyijwe ko perezida Tshisekedi na Kagame bazahurira i Washington DC, bakakirwa na perezida Donald Trump,mu biganiro bigamije kwimakaza amahoro n’ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na RDC



