Ikipe ya Polisi FC yanganyije n’ikipe ya AS Kigali, ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.
Ni umukino wabereye kuri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino wabaye ukurikira imvura nyinshi yari imaze kugwa muri Kigali, ndetse wabonaga ko hakiri akantu kubukonje.
Amakipe yombi yari yiyambaje abakinnyi bayo beza, aho ku ruhande rwa As Kigali FC ari nayo yari yakiriye umukino, yifashishije abarimo; Benedata Janvier, Ntirushwa Aime, Tuyisenge Arsene “Tuguma”, Rudasingwa Prince n’abandi
Ku ruhande rwa Police FC yakinishije Ishimwe Christian, Henry Msanga, Kwitonda Alain Baka, Richard Kilongozi, Ani Elijah, n’abandi, ni mu gihe Byiringiro Lague na Emmanuel Arnold Okwi batari bahari
Igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umukino ku ruhande rwa Police FC ariko abasore ba AS Kigali bakomeza kwihagararaho, aho kapiteni Benedata Janvier yakomezaga gushyira ku murongo ubwugarizi bw’ikipe yari ayoboye.
Iki gice cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, maze umusifuzi Rulisa Patience ahuha mu ifirimbi yohereza amakipe yombi mu karuhuko k’iminota 15.
Igice cya Kabiri cyagarukanye imbaraga nyinshi ariko noneho AS Kigali ihindura imikinire itangira gusatira izamu cyane, gusa amahirwe ntasekere ba rutahizamu b’iyi kipe bari bayobowe na Rudasingwa Prince.
Amakipe yombi yagiye akora impinduka yinjizamo abandi bakinnyi aho ku ruhande rwa Police FC abarimo Manishimwe Djabel, ndetse na Ingabire Christian binjiyemo kugirango bongere ingufu mu busatirizi bw’iyi kipe.
Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa, maze Isaac Eze ahembwa amafaranga ibihumbi 100 nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match).
Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Police Fc iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa gateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 17, ikarusha amanota ane Rayon Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.
Gjsa Rayon Sports ntabwo irakina umukino wayo w’umunsi wa karindwi ndetse mu gihe yawutsinda ikaba yahita irushwa inota rimwe na Police FC.
Ku ruhande rwa As Kigali iri ku mwanya wa 12 aho ifite amanota 5 mu mikino irindwi imaze gukina.
Indi mikino y’umunsi wa karindwi wa Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho hategerejwe umukino uzahuza abacyeba b’ibihe byose ubwo APR FC izaba yakira Rayon Sports, kuri Stade Amahoro saa 15h00, ukaba ari umukino uzayoborwa n’umusifuzi Kayitare David.








