sangiza abandi

Rubavu: Polisi yakebuye abatwara amakamyo n’amabisi bacungana nayo

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yashimiye ingamba zafashwe mu gukumira impanuka z’amakamyo mu Karere ka Rubavu, inacyebura abashoferi b’amakamyo nama bisi, bibutswa ko umutekano w’umuhanda nabo ubareba.

Ni ibyagarutsweho mu bukangurambaga bwa ‘‘Turindane-Tugereyo amahoro”, ubwo bwatangizwaga ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu, bibutsa abakoresha umuhanda kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba ijisho rya buri umwe hagamijwe kugabanya impanuka.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Mirenge ya Rugerero na Gisenyi, bwahuje ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda barimo abashoferi, abatwara amapikipiki n’abanyonzi. 

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’ubukangurambaga ‘Turindane Tugereyo Amahoro’, avuga ko izajya ihora yibutsa abakoresha umuhanda ko bagomba kurindana kandi ko umuhanda ugomba kuba igikorwaremezo cy’ubukungu aho kuvutsa abantu ubuzima.

Ati ‘‘Leta y’u Rwanda yubaka ibikorwaremezo birimo n’imihanda kugira ngo idufashe mu iterambere ryacu rya buri munsi nk’isoko y’ubukungu atari ukugira ngo bidutware ubuzima cyangwa ngo bidusigire ubumuga budakira, bityo ntabwo ari ahantu ho kujya uvuga ngo sinzi ko ndi bugaruke amahoro.”

IGP Namuhoranye yihanangirije abatwara amapikipiki bitwara nabi biseseka cyangwa bagaca mu byerekezo bitemewe, abatwara ku muvuduko urenze uwagenwe n’abatwara banyoye ibisindisha.

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibimenyetso byawo kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye.

IGP Namuhoranye kandi yakebuye abatwara amakamyo n’amabisi ko umutekano wo mu muhanda utagomba gushingira gusa ko mu muhanda hari abapolisi, ahubwo bakwiriye kumva ko ari inshingano zabo gutwara abagenzi bakagera aho bajya amahoro, birinda gutwara banyoye cyangwa ku muvuduko ukabije, gutwara bananiwe, kuvugira kuri telefone, kunyuraniraho ahatemewe n’indi myitwarire yateza impanuka.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ku bijyanye n’imiterere y’iyi ntara by’umwihariko mu Karere ka Rubavu hari imisozi n’amakorosi menshi bituma hashobora kuba impanuka bityo bakwiye kujya bitwararika.

Ati: “Mu mezi atatu ashize yonyine, impanuka zakomerekeje abantu 341 zihitana 26. Mugomba kumenya imiterere y’imihanda mukoresha, mukamenya n’uko mwigengesera bitewe n’aho mugeze mu rwego rwo gukumira impanuka.”

Ubukangurambaga bwa Turindane-Tugereyo Amahoro ni gahunda nshya ya Gerayo Amahoro yatangijwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kurushaho kuzamura  imyumvire y’abakoresha umuhanda mu byiciro byose mu byerekeranye no gusobanukirwa amategeko n’amakosa akorerwa mu muhanda akaba intandaro y’impanuka.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka