Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’ibihembo bigamije gushimira abakinnyi n’amakipe y’umukino wo gusiganwa ku magare, African Cycling Excellence Awards, Freddy Kamuzinzi, yatangaje ko u Rwanda rwatekereje kwakira ibi bihembo nk’uburyo bwo gukomeza gushyigikira uyu mukino muri Afurika, nyuma yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Ibi bihembo byo gushimira abakinnyi n’amakipe bakina umukino wo gusiganwa ku magare, biteganyijwe gutangirwa i Kigali, mu nyubako ya Zaria Court, tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Sosiyete ya Kamz Events Group Ltd n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika, Confederation of African Cycling, CAC.
U Rwanda ni igihugu cya mbere mu mateka ya Afurika kigiye kwakira ibi bihembo bigamije gushimira abakinnyi, amakipe n’imiryango yagaragaje ubudasa mu guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare.
Umuyobozi wa Kamz Events Group Ltd akaba n’Umuyobozi w’imishinga ijyanye n’itangwa ry’ibi bihembo, Freddy Kamuzinzi, yatangaje ko u Rwanda ruzakira iki gikorwa inshuro ebyiri zikurikiranye mu 2025 no mu 2026, kubera ubushobozi n’ubushake bwarwo mu guteza imbere umukino w’amagare.
Ati “Twasinyanye na CAC amasezerano y’imyaka ine dutegura iki gikorwa. Nk’Umunyarwanda nashyize igihugu imbere, mvuga ko inshuro ebyiri za mbere kizabera mu Rwanda mu 2025 na 2026, ubwo nyuma yaho itangwa ry’ibihembo rizajya mu kindi gihugu cyashaka kubyakira.”
Yakomeje avuga ko icyifuzo cyo gutangiza ibi bihembo cyakomotse ku bushake bwo gukomeza gushyigikira umukino w’amagare nyuma yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, yabereye i Kigali muri Nzeri 2025.
Ati “U Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare. Numvaga nta kuntu twava muri Shampiyona ngo birangirire aho, ejo igikorwa ntikibeho. Ni igitekerezo nari maranye imyaka, ni yo mpamvu naganiriye n’ubuyobozi bwa CAC ngo igikorwa kibeho.”
Freddy Kamuzinzi yagaragaje ko ACEA 2025 ishimangira uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere umukino w’amagare na siporo muri rusange.
Ibirori nyirizina byo gutanga ibihembo bizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, ariko ibikorwa byose bizamara iminsi ibiri.
Ku wa 28 Ugushyingo, hateganyijwe ibikorwa birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, inama ya CAC izabera kuri Delight Hotel ndetse n’ibiganiro bihuza abayobozi ba federasiyo 20 z’umukino w’amagare muri Afurika, intumwa z’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ku wa 29 Ugushyingo 2025, hazaba umuganda rusange, hanyuma kuri uwo mugoroba habe umuhango wo gutanga ibihembo uzitabirwa n’abayobozi, abakinnyi n’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ibyiciro biteganyijwe guhabwa ibihembo harimo umukinnyi mwiza mu bagabo n’abagore, umukinnyi mwiza mu batarabigize umwuga, Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika, Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo n’abagore n’umukinnyi w’indashyikirwa muri Afurika y’Iburasirazuba.
Biyongeraho icyiciro cy’abakinnyi batabigize umwuga kirimo abakinira amakipe atarabigize umwuga, ni ukuvuga atari “Continental na Pro Teams”.
Abazahembwa batoranyijwe hashingiwe ku masiganwa yabaye hagati ya Mutarama n’amezi ya nyuma ya UCI World Championships yabereye i Kigali.
Guhitamo abazahembwa byabaye kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2025 ndetse abazavamo abatwara ibihembo basigaye kumenyekana ni abo mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, rizagena akanama kazatora umuhungu n’umukobwa ba mbere mu Gihugu bitarenze tariki ya 16 Ugushyingo 2025.















