Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’Umutoza Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi yarahagaritswe kubera umusaruro nkene mu gihe abahagarariye inyungu ze bagifite ingingimira ku gutandukana.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe yatandukanye n’uwahoze ari umutoza wayo, Afahmia Lotfi.
Tariki ya 12 Ugushyingo 2025 ni bwo iminsi 30 yari yahawe Umutoza Lotfi yagombaga kumara ahagaritswe mu kazi yarangiye.
Kuri uyu munsi habaye inama yo gusuzuma niba impande zombi zatandukana nyuma yo kutishimira uko yitwaye mu mikino ya mbere yatoje ndetse akaza no gusezererwa muri CAF Confederation Cup, atsinzwe na Singida Black Stars.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Twagirayezu Thaddée yemeje ko Lotfi atakiri umutoza w’ikipe ndetse batandukanye.
Yagize ati “Twemeranyije ko tugomba gutandukana. Tugiye gushaka ibyo tumugomba.”
Ni inkuru itavugwaho rumwe n’abo ku ruhande rwa Lotfi rutishimiye n’abayobozi ba Gikundiro bitabiriye inama.
Habimana Hussein, Umujyanama w’Umutoza Afahmia Lotfi, yatangaje ko nta baruwa barahabwa ibasezerera burundu.
Aganira na SK FM, Habimana yavuze ko “Ubu nonaha nicaranye n’umutoza. Twarebye kuri email na telefoni, nta kintu tubona.”
Yakomeje avuga ko ibyavuzwe na Perezida Twagirayezu atari ukuri kuko batigeze bamenyeshwa ikigomba gukurikirana nk’uruhande bireba.
Ati “Kuba yarakoresheje inama itarimo ubuyobozi bwa Rayon Sports, nta n’umwe uyizi. Yahamagaye abapampe baricarana. Ntiyarimo Prosper Muhirwa [Visi Perezida ushinzwe ibya Tekiniki] na Gacinya Chance Denis [Umujyanama muri Komite Nyobozi ya Gikundiro].”
Habimana yavuze ko ku kigero cya 99%, amafaranga azacibwa Rayon Sports kubera uko yafashe nabi umutoza izayatanga, aca amarenga ko n’inzira y’ubwiyunge igoye mu gihe Twagirayezu akiyoboye iyi kipe.
Yakomeje ati “Dushobora kujya muri FIFA. Aka kanya, uko ibintu byagenze, gusuzugura umutoza, kumufata nk’umuntu watoraguye mu muhanda, umutoza byaramubabaje.”
Rayon Sports iri gutozwa by’agateganyo n’Umurundi Haruna Ferouz wari umutoza wungirije wa Lotfi. Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda igeza ku Munsi wa Karindwi, aho ifite amanota 13.




