sangiza abandi

Banagura imyenda ishaje! Ibyihariye ku nzu y’imideli ya ‘Maison Inkindi’

sangiza abandi

U Rwanda rwateye imbere mu nzego zitandukanye, cyane cyane bitewe no guteza imbere kwihangira imirimo. Muri urwo rwego, n’abahanga mu gutunganya imyenda ntibasigaye, aha niho abasore batatu b’Abanyarwanda bashinze inzu itunganya imyenda ishaje igahinduka mishya, maze bayita ‘Maison Inkindi’.

Maison Inkindi ni inzu y’imideli imaze imyaka itatu ikora, iyi nzu itunganya imyenda ishaje abantu batagishaka kwambara ikongera kuba mishya abantu bakayikunda.

Iyi nzu yashinzwe n’abasore batatu aribo Nshuti Rwasibo, Cedric Rusakiza ndetse na Sammy Iradukunda, ikaba iherereye Nyarutarama, mu Karere ka Gasabo.

Mu kiganiro kihariye, Nshuti Rwasibo, umwe muri batatu bashinze iyi nzu yagiranye na UMUNOTA.com yadutangarije ko igitekerezo cyo guhitamo kunagura imyenda ishaje cyaturutse ku kuba bari basanzwe bakundaga gutunganya imyenda yabo ishaje, maze abantu bakagenda babikunda.

Ati “Twari tubayeho ubuzima n’ubundi bwo gufata imyenda yacu ishaje tukayikatagura, tukayitunganya hanyuma buri gihe ugahura n’abantu bakakubwira ngo “Uwo Mwenda wambaye ko ari mwiza”, ejo bundi ugahura n’umuntu akakubaza ngo ariko ntabwo muhanga imideli? Wazanyambitse nanjye, urebye igitekerezo ni aho cyavuye, twatangiye kubikora tutazi ko ari nabyo turi gukora.”

Rwasibo avuga ko mu rugendo rwo gutangiza iyi nzu y’imideli bari bafite icyifuzo cyo gukora imideli ariko ifite ubutumwa itanga.

Ati” Intego ya mbere twari dufite ni ugukora imideli ifite ubutumwa itanga mu kurengera ibidukikije. Dufata imyenda ishaje abantu batagishaka kwambara tukayinagura tukayiha ubuzima bushyashya.”

Avuga ko intego ari ukwagura ibyo bakora kuburyo bashobora gukora imyenda myinshi bidasabye ubushobozi bwinshi ku buryo bizagera no ku isoko bidahenze cyane.

Rwasibo yavuze ko abona imideli igenda itera imbere mu Rwanda, kuva mu 2015 ubwo Leta y’u Rwanda yacaga imyenda yinjira mu gihugu yarambawe n’abandi, avuga ko biha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Ati” Hari inzu zimideli zimaze kubaka izina zambitse abantu bakomeye, zambitse abayobozi b’ibihugu, zambitse ibyamamare, navuga ko hari intambwe imaze guterwa nubwo urugendo rukiri rurerure.”

Rwasibo yadusangije byinshi ku myambaro bakora ndetse avuga ko batangira iyi nzu y’imideli bari itsinda ry’abantu batatu ariko kuri ubu bakaba bafite abakozi bagera kuri 15, barimo abagore bane baboha.

Yavuze kandi ko bagihura n’imbogamizi zirimo ubushobozi bwo kubona ibikoresho byifashishwa mu gukora imyenda bikiri bike ndetse no kuba batabasha guhaza isoko riri hanze.

REBA IKIGANIRO CYOSE UBWO TWASURAGA INZU Y’IMIDELI YA MAISON INKINDI

Photos:

[fluentform id="3"]