sangiza abandi

Ibyihariye ku mubano w’u Rwanda na Qatar wamaze kuba ntajegajega

sangiza abandi

Umubano w’u Rwanda na Qatar wamaze kuba ntamakemwa nyuma yaho muri Gicurasi 2017 ibihugu byombi bitangiye inzira y’ubufatanye mu bya diporomasi, ibihugu byombi bigashyira umukono ku masezerano agamije kunoza imikoranire. 

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Umubano w’ibihugu byombi wagiye ushimangirwa binyuze mu ngendo Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagiranye, cyane cyane guhera mu mwaka wa 2019, aho ubufatanye bwateye imbere cyane mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Emir Al Thani, ku wa 20 Ugushyingo 2025 yagiriye urugendo rw’akazi mu Rwanda rwongera gushimangira ubushuti n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ni urugendo rwe rwa kabiri, nyuma yaho muri Mata 2019 nabwo yaje mu Rwanda ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Perezida Kagame, mu ntangiriro z’uku kwezi, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar, aho yari yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development) ndetse abakuru b’ibihugu bongera kuganira.

Ni ibiki umubano wubakiyeho ?

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu kiganiro yagiranye na Qatar News Agency, akomoza ku ruzinduko rwa Amir Sheikh Tamim Bin Hamad AI-Thani, yavuze ko rushimangira ubushuti buri hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko abakuru b’ibihugu.

Makolo yashimangiye ko ahazaza h’ubufatanye bw’ibihugu byombi hazagenda harushaho kuba heza bishingiye ku mikoranire n’ubufatanye.

Makolo avuga ko umubano w’ibihugu byombi, ushimangiye ku ibijyanye n’Ikoranabuhanga, guhanga udushya, Ingufu n’Ubuhinzi ari bimwe mu by’ingenzi umubano wubakiyeho.

Makolo kandi yashimye uruhare rwa Qatar mu guharanira ko akarere kagira amahoro.

Ati “ Ku ruhande rwa Politiki, leta ya Qatar ni umufatanyibikorwa wo kwizera. Mu gushaka amahoro n’umutekano ntabwo twakirengagiza uruahre rwa Qatar mu kunga ibihugu.”

Umuvugizi wa Guverinoma kandi yatangaje ko ashima uruhare rwa Qatar mu mushinga Zero-Out-Of-School project ugamije kugarura abana bataye ishuri .

Makolo yashimangiye ko Qatar izahagararira isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu agiye gusinywa mu gihe cya vuba hagati ya RDCongo n’u Rwanda.

Ni ibiki u Rwanda rufatanya na Qatar

U Rwanda na Qatar bafatanya mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere aho Qatar yagize uruhare rukomeye mu kubaka umushinga wose wo kubaka ikibuga cy’indege cya Kigali kiri mu Karere ka Bugesera, witezweho gutwara miliyari ebyiri z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari zisaga 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda, kizaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’icya Ethiopia.

Qatar Airways ifite imigabane ya 60% muri RwandAir, ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cyitezweho kongera urujya n’uruza rw’abagenzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ikibuga cyitezweho kuzakira abasaga miliyoni 14 buri mwaka bakinyuramo baza mu Rwanda n’abajya hirya no hino ku Isi.

Mu rwego rw’umutekano kandi ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’amahugurwa y’ingabo no guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Muri Mutarama 2024, Leta y’u Rwanda n’iya Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Namuhoranye Felix n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi.

Qatar kandi n’u Rwanda bisanganywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, amasezerano yashyizweho umukono muri 2022.

Photos:

[fluentform id="3"]