Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama ya karindwi ihuza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (AU–EU Summit).
Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize iyi miryango yombi, iri kubera i Luanda muri Angola guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24-25 Ugushyingo 2025.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ifite insanganyamatsiko igaruka ku guteza imbere amahoro n’iterambere binyuze mu bufatanye bushingiye ku mikoranire myiza mpuzamahanga.
Yitabiriwe kandi n’Abaminisitiri n’inzobere mu bukungu n’umutekano, aho u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku buryo bwo gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’Isi, gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubukungu, ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka amahoro hagati y’imiryango yombi.
Muri iyi nama kandi hatanzwe urubuga rwo kuganira ku bya politiki, gusuzuma amasezerano n’imikoranire isanzwe hagati ya AU na EU, ndetse no gushakisha izindi nzira nshya zo kurushaho gukomeza ubufatanye.
Iyi nama kandi yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye bwa AU na EU, ndetse no kwizihiza imyaka 50 Angola imaze ibonye ubwigenge, kuva ku wa 11 Ugushyingo 1975, iki gihugu kibohowe kuri Portugal.







