Leta ya Qatar yagennye Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri nka Ambasaderi mushya w’iki gihugu mu Rwanda.
Ni itangazo ryatambukijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.
Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri azaba ahagarariye Leta ya Qatar muri Republika y’u Rwanda, hashingiwe ku cyemezo cya Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Amb. Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, azaba asimbuye mugenzi we Misfer Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani warumaze imyaka igera kuri ine ahagarariye Leta ya Qatar mu Rwanda, kuva muri Kanama 2021.
Amb. Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, afite uburambe mu rwego rwa dipolomasi no mu nzego z’umutekano.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Miyoborere Rusange yavanye muri Kaminuza ya Qatar, akagira n’indi mu Bumenyi bwa Gisirikare, yakuye muri Koleji ya Gisirikare ya Ahmed Bin Mohammed.
Yabaye umusirikare ufite ipeti ryo hejuru mu Ngabo z’Umutwe w’Abarinzi b’Umwami (Amiri Guard) mu gihugu cya Qatar kuva mu 2008-2012, ndetse yakoze muri Ambasade ya Qatar muri Ethiopia no muri Malysia.
Yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ibihugu byo muri Amerika muri Qatar, mbere yo koherezwa mu Rwanda nka Ambasaderi wa Qatar, yari umuyobozi umuyobozi mukuru uhagarariye igihugu cya Qatar ku rwego rwa konsile mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.
Mu 2022 yabonye impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Masomo ajyanye n’umutekano, yakuye muri Joaan Academy for Defense, yongereye ubumenyi bwe mu by’umutekano n’ububanyi n’amahanga.
Kuba Qatar ihaye u Rwanda ambasaderi mushya bigaragaza ubushake bw’iki gihugu mu gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye n’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu, umutekano, ishoramari n’iterambere.
Biteganyijwe ko ambasaderi mushya azashyikiriza imapuro zimwemerera gutangira inshingano mu minsi iri imbere.






