Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abagitanga serivisi mbi mu nzego zitandukanye, asaba abanyarwanda kujya bagaragaza ikibazo mu gihe bahuye nacyo.
Ibi yabigarutseho ku wa 27 Ugushyingo 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu ndetse n’abandi bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage biri mu byishimirwa cyane kuko bifite amanota 90,02%.
Gusa imitangire ya serivisi inoze na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 75,79% igera kuri 71,73%. Inkingi y’imiyoborere n’inzego z’ubukungu yageze kuri 74,84%.
Perezida Kagame abajijwe ku cyo avuga ku nzego zimwe za leta n’izabikorera bagitanga serivisi mbi , yavuze ko abatanga serivisi mbi bagomba kubikosora.
Ati “Abo batanga serivisi mbi, bagomba kwiga kubwirwa kunoza serivisi batanga. Abanyarwanda muri rusange, mukwiye kwanga guhabwa serivisi mbi ukayishyurira, ukagenda utanavuze. Hoya, ugomba kubyanga. ”
Yakomeje ati ” Nawe munyamakuru bishyire hanze, nawe ubutaha uwaguhaye serivisi mbi ni nde? ukavuga ngo ahangana batanga serivisi nabi nk’umunyamakuru. Inzego za leta zigomba kubikurikirana,nazo ndetse ubwazo kuko zirimo,zitabikurikiranye, zifite nabo ababaza ,abagomba kubibazwa. Ariko ikibazo cya serivisi mbi ntigikwiye kwihanganirwa n’uwo ari we wese.”
Perezida wa Repubulika asanga abantu bakwiye kugaragaza ikibazo cyo guhabwa serivisi mbi.
Ati ” Ntabwo serivisi mbi yacika kandi muyishimiye. Wowe wahora usubira hahantu baguha serivisi mbi ukashyura? uba utishimye se ? Ni ikibazo kinini, mujye mukivuga,mukiganire. Serivisi mbi ikwiye kwangwa ,ikavugwa,ikanengwa, abayitanga bagakurikiranwa.”
Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), yatangiye mu 2024 ikazarangira mu 2029, ishyize imbere cyane kunoza imitangire ya serivisi mu nzego zose, haba iza Leta n’iz’abikorera.
Ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi hasozwaga umwiherero wahurije hamwe aba Guverineri b’Intara zose z’Igihugu n’abayobozi b’uturere, baganira ku miyoborere yegereye abaturage igamije kubafasha mu iterambere ryabo no kurandura ubukene bukabije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yijeje abaturarwanda ko ibibazo bikigaragara mu mitangire ya serivisi hirya no hino mu gihugu, bigiye kuvugutirwa umuti nk’imwe mu ngamba zafashwe mu rwego kwegereza ubuyobozi abaturage.
Minisitiri Habimana yavuze ko impinduka zizashyirwa mu bikorwa bijyanye n’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, cyahawe imyaka itanu, tugana mu cyerekezo 2050.
Yagize ati “Kunoza serivise bijyanye n’icyerekezo kigari igihugu cyacu gifite mu yindi myaka 25 iri imbere, tugana muri 2050, Ariko kandi duhereye hafi mu gushyira mu bikorwa intego twiyemeje muri gahunda ya NST2.”





