sangiza abandi

Bigoranye Rayon Sports yaguye miswi na Gicumbi FC

sangiza abandi

Rayon Sports ikiri mu bihe bigoranye, yanganyije na Gicumbi FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona .

Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na AS Kigali 2-0, yari yaje ishaka kwiyunga n’abafana ngo itsinde Gicumbi FC.

Wari umukino wa mbere wa Perezida Murenzi Abdallah nyuma yo gusesa inzego za Rayon Sports kubera ibibazo byugarije iyi kipe.

Iminota 15 y’umukino wabonaga Gicumbi FC ari yo iri mu mukino ndetse igerageza kurema ku buryo butandukanye ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bubyitwaramo neza.

Ku munota wa 29 ni bwo Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere akomeye aho Youssou Diagne yisanze arebana n’umunyezamu ariko umupira uri ku kaguru k’ibumoso agerageje gutera bawukuramo usanga Adama Bagayogo ateye unyura hejuru y’izamu.

Muri iki gice cya mbere nta yandi mahirwe afatika yabonetse. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Iminota 5 y’igice cya kabiri, Rayon Sports yari yashyize igitutu kuri Gicumbi FC ubona ishaka igitego ku kabi n’akeza.

Ku munota wa 55, Gicumbi FC yakoze impinduka aho umunyezamu Ahishakiye Hertier yagize ikibazo cy’imvune yahaye umwanya Itindiho Agape.

Nubwo wabonaga Rayon Sports ikina neza, Gicumbi FC yaje kubona igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Rubuguza Jean Pierre.

Rayon Sports iba yishyuye iki gitego ku munota wa 67 ku mupira Sindi Paul Jesus yahinduye imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu. Yahise ikora impinduka Ishimwe Fiston yahaye umwanya Ndikumana Asman.

Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kuko ku munota wa 85 Asman yishyuriye Rayon Sports ku gitego cy’umutwe yatsinze ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Tony Kitoga. Umukino warangiye ari 1-1

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa 5 n’amanota 14 ku rutonde rutobowe na Police FC na 21, Gasogi United yatsinze Amagaju ni iya kabiri n’amanota 18.

Uko indi mikino y’umunsi wa 9 yageze

Ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025 Gorilla yakinnye na Kiyovu Sports , itsindwa 1-0. Ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Etincelles yanganyije na Mukuru VS 1-1. Ni mu gihe na APR FC yanganyije na AS 1-1.

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, usibye Gicumbi FC yaguye miswi na Rayon Sports, AS Muhanga yatsinze Rutsiro 1-0 . Gasogi FC yatsinze Amagaju 1-0 .

Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025, amakipe azakina , aho Marines izakina na Bugesera FC, Police FC ikine na Musanze FC.

Ni mu gihe Al Merreikh izaba ikina umukino wayo wa kabiri na Gorilla FC.

Photos:

[fluentform id="3"]