Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye yegeka ibibazo byayo ku Rwanda, anahishura ko Perezida Tshisekedi ubwe ari we watangije ibiganiro bya Doha na Washington agamije inyungu ze bwite.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Stevens Clemons wa ALJazeera, cyagarutse ku isinywa ry’amasezerano hagati ya RDCongo n’u Rwanda, n’ubuhuza bwa Qatar na Amerika.
Umunyamakuru Steve Clemons wa ALJazeera, yabajije Perezida Kagame impamvu amasezerano hagati ya RDCongo n’u Rwanda ari ingenzi .
Perezida Kagame, yasobanuye ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na DRCongo, gihera mu myaka yashize kandi afitiye ikizere ubuhuza bwa Amerika na Qatar.
Yagize ati ” Inkuru ijyanye n’aya makimbirane, ifite inkomoko mu mateka ya kure, mu myaka myinshi kandi ntabwo twigeze tugira ikintu nk’iki aho hari ukwita ku bintu ku rwego nk’uru, aho abayobozi babiri b’ibihugu bibiri, U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witaye cyane kuri iki kibazo.”
Yakomeje agira ati ” Imbaraga zashyizwe mu kumenyekanisha iki kibazo, umuhate wenda n’igitutu cyo gukemura iki kibazo ni ibintu bitigeze bibaho mbere. Ndetse n’ibiherwaho mu gukemura iki kibazo nabyo ni ibintu bidasanzwe, bireba ibintu by’ingenzi, niba umuntu ashaka gukemura aya makimbirane ahereye ku kumva impamvu muzi, ariko anubakiye ku bindi bintu bitatu byagaragajwe aribyo ibijyanye na politike, umutekano ndetse n’ubukungu. Ntekereza ko bikubiyemo ibintu byose, igisigaye ni ishyirwa mu bikorwa, aha niho buri gihe havukira ibibazo.”
Perezida Kagame abajijwe ku ruhare rwa Perezida wa Amerika, yavuze ko umuhate wa Trump mu kunga ibihugu ari ingenzi kuko we ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, bimutandukanya n’abandi babanje.
Ati “Navuga ko hari ibintu bibiri bitandukanye, icya mbere ni aho ibivugwa bigaruka cyane, isano iri hagati yabo n’ibibazo bya Afurika ibyo nabyo ukabishyira mu murongo mugari w’ibyo tuzi ku bijyanye n’uburyo Isi iyobowe cyangwa ibyo tumaze igihe twaramenyereye, amagambo atagira ibikorwa agaruka ku bintu bitandukanye, demokarasi, ukwishyira ukizana, uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Ariko mu myaka myinshi ishize twabonye ibi bihera mu magambo, byagera mu bikorwa ntubone hari icyo bihindura mu mibereho y’ibihugu byinshi cyangwa mu buzima bw’abaturage b’umugabane wacu.”
Yakomeje agira ati ” Ntekereza ko nshingiye ku bitekerezo byanjye n’ubunararibonye n’ibyo twanyuzemo nk’u Rwanda cyangwa nk’Alkarere, nahitamo uburyo bwa kabiri ( kuvuga ugashyira mu bikorwa) , kuko mbona ko hari ibintu ubwungukiramo, ariko uburyo bwa mbere navuze rimwe na rimwe hari igihe bwongera ibibazo bigomba gukemurwa, gukemura icyo kibazo nabyo bikaba ikintu kiba aho by’iteka ryose, ariko wareba ibiri kuba cyangwa wabaza abantu n’ibyo banyuramo bakakubwira ko ubuzima bwabo butigeze buhinduka, rimwe na rimwe ahubwo bikaba byararushijeho kuzamba.
Ntabwo ari ibintu nshaka kwinjiramo cyane kubera ko nanone nzi kandi numva ko inshingano zikomeye ziri kuri twe, nitwe tuzatuma amahirwe ahari atubyarira umusaruro cyangwa ayo mahirwe yabura tugomba gushaka uburyo bwo gukora iby’ingenzi kuri twe.
Ntabwo buri gihe mba nshaka kugaragaza uwakoze amakosa, rimwe na rimwe hari n’igihe baba bafite uruhare runini muri ayo makosa, ariko ugasanga n’urwo ruhare wenda rwatijwe umurindi no kwihunza inshingano mu gukemura ibibazo byacu no kwirengera inshingano zacu nk’uko bigomba. Ariko twirengagije ibyo byose, ntawe nshaka kugerekaho amakosa.
Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko Perezida Tshisekedi yari yizeye ko yakoresha ubuhanganjye bwe ngo akoreshe abahuza mu nyungu ze bwite.
Ati ” Mbere na mbere ni amahirwe ko twabashije gutandukanya ibi bintu. Ibiganiro bijyanye n’ibibazo by’imbere (muri RDC) byagiye muri Qatar, ibyo byaje nyuma y’inama yampuje na Perezida Tshisekedi i Doha, ariko biturutse ku busabe bwe no kuri Amerika nabyo byari ubusabe bwe.
Mu by’ukuri abandi bayobozi ba Afurika n’ibihugu bashyiraga amakosa k’u Rwanda, batekereza ko aritwe twikuye muri gahunda y’ibiganiro bigizwemo uruhare na Afurika, tujya muri Qatar cyangwa hano i Washington, ariko ni Tshisekedi wa RDC wabigizemo uruhare, ariko kuri we yari afite icyizere ko ashobora kugena imigendekere y’ibiganiro bya Qatar cyangwa ibiganiro by’i Washington D.C, agamije inyungu ze kubera ko atekereza ko RDC ari igihangange, ari nini, ku buryo Isi yose ishaka gufata igice runaka mu byo itunze, ku buryo yagenda yishyura ndetse agakoresha abantu kugira ngo agere ku musaruro yifuzaga.
Ubwo byatugeragaho ndetse tugatumirwa yaba i Doha na hano Washington, buri gihe twaritabaga ariko tukabwira abantu ibyo twatekerezaga nk’ukuri n’ibibazo by’ingenzi bigomba gukemurwa, mu gihe dushatse kwita ku mpamvu muzi.
Yakomeje agira ati ” Uko ni ko byatangiye tubona AFC/M23 i Doha mu biganiro na Guverinoma, hano ho yari RDC iganira n’u Rwanda, ariko biri no mu murongo w’akarere, ni yo mpamvu hari abayobozi bahamagawe nk’abahamya.
Ibyo RDC yari yatekereje ko izagena uko bigenda byarangiye bitandukanyijwe kugira ngo hatagira ikintu cy’ingenzi kiducika.
Ku bw’ibya Doha ni ingenzi cyane, Qatar yagize uruhare rwo guhuriza hamwe impande zihanganye, bitari mu karere kacu gusa, uzi ibindi bice aho bagiye bagira uruhare rukomeye, kandi bakomeje kubikora. Babishyiramo ubushake ndetse bafite n’amikoro yo kubikora […] Twishimiye ko ibi bintu biri kugenda.
RDC iracyahishira FDLR
Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ya Congo ikomeje kwegeka ibibazo byayo ku Rwanda ihishira FDLR.
Perezida kagame yongeyeho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagiye byagiye agira uruhare mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDCongo no gutuma Congo ihishira FDLR.
Ati” Kugerageza kugereka ibibazo ku Rwanda, ubundi ugahisha ibindi byose nk’ubufasha buhabwa FDLR. Ni ibintu kandi bifitwemo uruhare n’amahanga, iyo tuvuga ibi, ntabwo tuba tuvuga gusa u Burundi, Uganda, oya tuba tuvuga ibi bihugu binini mu Burengerazuba bw’Isi, kandi uburyo bakina umukino wo guhishira FDLR, amakuba yabaye mu Rwanda n’uburyo bagerageza gushakira impamvu ahandi, ntabwo ushobora kumva impamvu ibyo byaba.
Yakomeje agira ati ” Ibi kandi bijyana n’ibyo kwitana ba mwana ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, kubura k’umutekano mu karere kacu, ariko iyo urebye akarere kacu kose twarinze igihugu cyacu, dukomeza kugiteza imbere kugira ngo tutaba intandaro y’umutekano muke, ntabwo wakora ibyo, ngo ariko na none ngo ushake gushyiraho ahantu hatekanye, ariko abantu buri gihe bakunda kutuzana muri ibi ku mpamvu ntumva.
Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame baheruka gusinya amasezerano y’amahoro n’ajyanye n’ubukungu. Ni ibintu byafashwe nk’intangiro zo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDcongo ndetse no guhosha umwuka mubi wari uri hagati y’ibihugu byombi.







