Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, kibera mu murwa mukuru wa Asmara.
Amb. Rwamucyo yabwiye Perezida Afwerki, ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira no guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe inyungu z’abaturage b’u Rwanda n’aba Eritrea.
Ku ruhande rwa Perezida Afwerki, yashimiye Ambasaderi Rwamucyo, amwizeza ko Eritrea izamufasha mu gusohoza inshingano ze ndetse iniyemeza gukomeza guteza imbere umubano mwiza w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Eritrea bifitanye umubano mu bya dipolomasi ushingiye ku kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, kuganira ku nyungu rusange, no gukorana mu bijyanye n’amahoro n’umutekano w’Akarere.
Nubwo ibihugu bitari mu Karere kamwe, byagiye bigirana ibiganiro n’uruzinduko rw’abayobozi bigamije gukomeza ayo masezerano y’ubucuti.
Eritrea ni igihugu giherereye mu majyaruguru y’Afurika y’Iburasirazuba, ku nkombe y’inyanja itukura, cyakoronijwe n’u Butaliyani, nyuma kiza kubona ubwigenge mu 1993 kiyomoye kuri Ethiopia.
Umurwa mukuru wacyo ni Asmara, ubukungu bwacyo ahanini bushingiye ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubworozi.







