Pologne yifatanyije n’u Rwanda kwizihiza imyaka 60, ibihugu byombi bisangiye umubano ndetse inafungura ambasade yayo i Kigali.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Ukuboza 2025, mu birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bihugu byombi .
Ubusanzwe abanyarwanda bashakaga serivisi za Ambasade ya Pologne mu Rwanda, byabasabaga kujya i Dar es Salaam, muri Tanzania.
Nyuma y’ibyo birori, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne, Wojciech Zajączkowski, baganiriye uko ibihugu byombi byafatanya mu guteza imbere ishoramari,uburezi n’Ikoranabuhanga ,ICT.
Aba bayobozi bombi banaganiriye ku iterambere ryo mu karere n’ ibibazo bikugarije.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko yishimira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Twishimiye ko umubano hagati y’u Rwanda na Pologne, ukomeza gukomera, kandi turongera, gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kwagura ubufatanye mu nzego zose zihuriweho n’impande zombi.”
Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Pologne watangiye mu 1965, nyuma gato y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge mu 1962. Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byagiye bigenda byagura ubufatanye mu bya politiki, uburezi n’ubucuruzi.
Mu busazwe u Rwanda na Pologne bisazwe bafitanye imikoranire aho mu myaka ishize Pologne yatanze buruse ku ba nyeshuri b’abanyarwanda cyane mu by’ubuvuzi kujya kwigayo.
U Rwanda kandi rwakomeje gushyigikira imishinga ya Pologne igamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko.
Uretse ibyo, ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ ishoramari, aho u Rwanda rugura muri icyo gihugu imashini, ibikoresho by’inganda, imodoka n’imiti, mu gihe rwo rwohereza muri Pologne ikawa, icyayi n’ibindi bihingwa ngandurarugo.
Mu 2021, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo bwa mbere i Varushawa (Warsaw), muri Pologne.









