Umuramyi Alexis Dusabe, wizihizaga imyaka 25 amaze mu muziki, kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, yakoze igitaramo cy’Amateka mu ihema rya Camp Kigali, cyitabirwa ku rugero rushimishije.
Mbere y’uko gitangira, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umuvanzi w’imiziki , Dij Spin niwe wabanje gusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamare bitandukanye birimo abasanzwe bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’abandi bakora undi muziki.
Barimo Isreal Mbonyi, Aline Gahongayire,Chritsian Irimbere, Rene Patrick n’umugore Agasaro Tracy ,Dominic Nicky ,Jado SINZA, Neema Marie Jeanne , Masamba Intore n’abandi.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na murongo ine , nibwo Eric Shaba, wari uyoboye iki gitaramo, yahamagaye umuhanzi N Vedaste uzwi mu ndirimbo ” Uzi Gukunda”.
Uyu muhanzi yabanje kuvuga ibitangaza bikomeye Imana yamukoreye.
Yavuze uburyo Imana yamurindiye mu buzima bwo mu muhanda yabagamo kubera ubukene , bwatumye akurizamo kanseri yatewe n’umusonga w’imbeho no kuryama muri za ruhurura .
Yavuze ko yagiye kwivuza mu buhinde ndetse abaganga bemeza ko agomba kubagwa.
Uyu muhanzi avuga ko ” Yasenze Imana, akaririmba ndetse akubahiriza inama yari yagiriwe na Muganga , nyuma asubiyeyo asanga yarakize.”
Uyu muhanzi utatinze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo zitandukanye zafashije abari bahari .
Bosco Nshuti, yaje ku rubyiniro, ubona ko atangiye kwinjiza neza abantu mu gitaramo.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu bihe bishize zirimo ” Ibyo Ntunze ni Ibyawe” n’izindi .
Bosco Nshuti wafashwaga kurimba n’abahanzi barimo abasanzwe baririmbana muri New Melody, nawe yavuye ku rubyiniro ubona ko abantu bakinyotewe n’indirmbo.
Pastor Lopez yahinduye isura y’igitaramo
Umuramyi w’Umurundi , Pastor Lopez Ninahazwe, amaze kwigarurira imitima y’abenshi kubera indirimbo ye ‘Imana y’Akandi karyo”.
Uyu muramyi yabanje kuririmba indirimbo zitandukanye zirimo ” Urukundo rwa Mbere, Ntwara Kure n’izindi.
Uyu muhanzi yageze ku ndirimbo ‘ Imana y’Akandi karyo.” bisa nk’ibihinduye isura.”
Alexis Dusabe yakoze igitaramo cy’Amateka
Eric Shaba wari uyoboye iki gitaramo, yabanje kuvuga ibigwi bya Dusabe mu myaka 25 ishize.
Alexis Dusabe wari uri kumwe n’itsinda rinini ry’amufasha kuririmba, yaririmbye indirimbo zitandukanye ahereye kuri album ye Nshya iriho n’indirmbo zo mu giswahili.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe mu bihe bishize zirimo umuyoboro, mfite umukunzi, n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi yasoje igitaramo mu masaha ya saa sita z’ijiro ubona ko abantu bakinyotewe n’ubwo bamwe bari batangiye gutaha kuko amasaha yari ageze kure.














