sangiza abandi

BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 50 Frw

sangiza abandi

Banki Nkuru y’Igihugu yashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda z’igihe kirekire za miliyari 50 Frw, zizagurishwa mu gihe cy’imyaka 15.

Isoko ry’ibanze rirafungura kuva kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza kugera kuri 17 Ukuboza 2025.

Ku batanze amafaranga menshi ku mugabane umwe, bemerewe kutarenza miliyoni 50 Frw mu gihe ishoramari rya make umuntu yaheraho ari ibihumbi 100 Frw.

Imisoro ku nyungu kuri iri soko ni 5% ku banyarwanda n’abanyamahanga bafunguye konti y’ishoramari ibarizwa muri BNR.

Izi ni impapuro zishyirwa ku isoko n’igihugu gishaka kugurizwa amafaranga yunganira ingengo y’imari ya cyo.

Abashoramari bifuza gushora mu mpapuro mpeshamwenda za Leta, bagura izo mpapuro bifashije banki bakorana nazo cyangwa abahuza bo ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda- Rwanda Stock Exchange (RSE), bityo bakaba bagurije leta, nayo ikajya ibishyura inyungu kugeza igihe izo mpapuro zizavira ku isoko.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]