Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko irekurwa ry’Umujyi wa Uvira ari intambwe ikomeye mu kongerera amahirwe ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Ku wa 17 Ukuboza 2025, nibwo AFC/M23 yatangaje ko yatangiye kuvana ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, igikorwa cyari giteganyijwe kurangira bitarenze tariki ya 18 Ukuboza.
Abayobozi b’iri huriro bavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gutanga umusanzu mu kugarura icyizere no korohereza ibiganiro bya politiki bigamije kugarura amahoro.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwakiriye ayo makuru nk’abandi bose ariko rukayafata nk’ikimenyetso gishimishije gishobora gufasha impande zihanganye kongera kwicarana ku meza y’ibiganiro.
Mu kiganiro yahaye France 24, Minisitiri Amb.Nduhungirehe yashimangiye ko irekurwa rya Uvira rishobora gufasha gusubukura ibiganiro by’amahoro bya Doha, byari bigamije gushyira mu bikorwa ingingo zari zaremeranyijweho mu masezerano yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2025, ariko zikaba zitarubahirijwe uko bikwiye.
Ati “Iyo intambwe ni intangiriro nziza. Twizeye ko izatuma impande zombi zigira ubushake bwo gusubira mu biganiro by’amahoro, bagakemura ibibazo by’amakimbirane binyuze mu nzira ya politiki.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yongeye gushimangira ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC ashoboka ari uko impande zose zirebwa n’ikibazo zigize uruhare mu kubahiriza amasezerano yo guhosha intambara no gushyira imbere ibiganiro aho gukoresha imbaraga za gisirikare.
Nubwo bimeze bityo haracyari impungenge z’umutekano zishingiye ku kuba mu bihe byashize ibyagiye byemerwa n’igisirikare cya RDC, birimo guhagarika imirwano hakubahirizwa agahenge no gusenya umutwe wa FDLR bitaragezweho.
Hagiye habaho kandi ibitero bikomeye byagiye bigabwa mu baturage batuye mu bice byo mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Congo, byagizwemo uruhare n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’izindi.
AFC/M23 ivuga ko mu gihe FARDC itazabasha gucunga umutekano no kurinda abaturage bari mu Mujyi wa Uvira bishoboka cyane ko yakongera kuhigarurira, isaba ingabo za FARDC kuba arizo zonyine zinjira muri uyu mujyi zidafatanyije n’indi mitwe irwana.





