sangiza abandi

Dj Spinny yatanze ibyishimo by’umwaka mushya ku Abanya-Kigali

sangiza abandi

Umuvangamiziki uturuka muri Uganda, DJ Spinny yaraye ataramiye Abanya-Kigali, abafasha gukomeza kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026.

Uyu mugoroba wo gusangira, kubyina no kwishima wahuje urubyiruko mu nzu y’imyidagaduro ya Zaria Court, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza.

DJ Spinny ni umwe mu bavangamiziki bafite izina rikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, byumwihariko azwi cyane mu birori ajya ategura yise ‘Spinny and friends’ bikundwa n’urubyiruko cyane.

Uyu muvangamiziki yagiye ataramira mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ari naho atuye, Kenya, kuri iyi nshuro akaba yari amaze igihe ategerejwe n’Abanya-Kigali.

Mu masaha ya kare rwose abenshi bari bamaze kugera muri Zaria Court bakereye ibirori, ndetse n’umuteguro muri Zaria Court umeze neza, ubona ko ari ibirori bidasanzwe.

Benshi mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo Uwicyeza Pamella, Anita Pendo, Intore Bruce, abahanzi, abanyamakuru n’abandi bari bahageze bafata amafoto, ibintu ari byiza.

Nubwo ubwitabire bwari hejuru, ubona urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rwabukereye, imvura ntiyaje kubanira abari bishyuye ayabo ngo baze kureba uyu muvangamiziki.

Ni cyane ko amafaranga yo kwinjira nayo atari make kuko ahasanzwe hari ibihumbi 30 Frw, ahakurikiyeho ari ibihumbi 50 Frw, naho ameza akaba miliyoni n’ibihumbi 500 Frw.

Byari biteganyijwe ko mbere yuko Spinny atangira gucuranga abimburirwa n’abandi bavangamiziki barimo na DJ Alisha waherukaga gucurangira Abanyarwanda mu gitaramo cya Davido.

Ahagana ku isaha ya saa tanu zijoro imvura yaje gutangira kugwa gusa icyo gihe yari ikiri nke benshi ubona ko bayihanganiye, gusa uko amasaha yagiye yegera imbere imvura yabaye nyinshi ku buryo bamwe batangiye kwitahira.

Mu masaha akuze cyane ahagana saa Saba zishyira saa munani, nibwo DJ Spinny yaje kuhagera, ataramana na bake bari basigaye, gusa uwahagejeje wese yirahira ko yahagiriye ibihe byiza, na cyane ko ubuhanga bw’uyu muvangamiziki n’ubundi butagirwaho impaka.

Uretse abari bakoraniye muri Zaria Court, abanya-Kigali hirya no hino bakomeje kuryoherwa n’iminsi mikuru, kuko muri ako kanya abandi umubare munini bari mu mbuga ya Kigali Convention Center bitabiriye iseka rusange rya Gen-Z Comedy.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]