sangiza abandi

Umunyarwenya wo muri Uganda “Tenge Tenge” ari mu Rwanda

sangiza abandi

Umunyarwenya Saad Ssozi, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ukomoka muri Uganda, uzwi ku izina rya Rango Tenge Tenge ari mu Rwanda, aho afite igitaramo azasusurutsamo abakunzi be.

Tenge Tenge w’imyaka 13 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 aho aje mu gitaramo azakorera mu  iserukiramuco rya ‘Tintin Summer Festival’, ku wa 1 Kanama 2026. 

Iri serukiramuco rizabera Sanitas i Kanombe aho azahurira n’abarimo Young Grace, DJ Crush n’abandi.

Tenge Tenge yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu 2023 bitewe n’imibyinire ye isekeje ndetse no gukora ibintu bitangaje n’amaso ye manini.

Uyu mwana yahise yigarurira amarangamutima y’abantu ubwo yashyiraga amashusho ye hanze arimo n’aho yari ari kuririmba mu ndirimbo agira ati “Tenge tenge tengerere”.

Umunyarwenya wo muri Uganda “Tenge Tenge” ari mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]