sangiza abandi

Padiri Rwasa Chrysante wapfiriye mu Bufaransa yasezeweho bwa nyuma

sangiza abandi

Abakirisitu, abepisikopi batandukanye n’abandi bo mu muryango wa Padiri Rwasa Chrysante bamusezeyeho bwa nyuma .

Padiri Rwasa Chrysante wo mu muryango w’Abapalotini yitabye Imana Ku wa 16 Ukuboza 2025, aguye mu Bufaransa azize uburwayi.

Igitambo cya Misa cyo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, muri Paruwasi ya Gikondo

Iki gitambo cya Misa cyayobowe na Antoine CardinalKambanda Arkiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.

Abandi bepisikopi bari baje kumuherekeza ni Musenyeri Jean Marie Viannney Twagirayezu wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Edouard Sinayobye wa Cyangugu, Celestin Hakizimana Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro , Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare hamwe n’imbaga y’abasaseredoti.

Hari kandi umuryango we n’abakristu bo muri Paruwasi zitandukanye aho yagiye akora ubutumwa hose Gikondo Ruhango, Kinoni, Kibeho , Masaka ari nayo Paruwasi avukamo n’ahandi .

Padiri Aimable wabanye nawe mu butumwa yari arimo ndetse no mu burwayi bwe, yavuze ko yari inyangamugayo ndetse ko yari amaze imyaka itatu n’andi amezi atatu mu butumwa mu Bufaransa.

Yavuze ko yari padiri witangiye Kiliziya ndetse yagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya Kiliziya ya Gikondo.

Ati ” Yari kk’intumwa ya Kirisitu, umumisiyoneri n’Umupalotini w’indashyikirwa.”

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo urupfu rubabaza abantu ariko rudafite ijambo ku bakirisitu.

Ati ” Urupfu ruratubabaza, uburyo rudutwaye uyu muvandimwe, umubyeyi , umusaseridote , inshuti cyane cyane umuntu wari udufatiye runini. Biratubabaza kurushaho kuko twari tukimukeneye. Ariko nubwo rutubabaza, nk’abakirisitu mu kwemera kwacu iyo tubuze uwo twakundaga, ntabwo twiheba kuko dufite amizero. Urupfu ntabwo ari rwo rufite ijambo ryanyuma.”

Padiri Rwasa Chrysante ni muntu ki ?

Padiri RWASA Chrysante yavutse ku itariki ya 03 Ukuboza 1969 avukira i Masaka mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Amashuri abanza yayize i Masaka kuva mu 1976 kugeza mu 1986, naho amashuri yisumbuye ayakomereza i Ndera kuva mu 1986 kugeza mu 1992.

Yize Filozofiya kuva mu 1994–1996 muri Institut Saint Joseph Mukasa i Yaoundé muri Cameroun, ari naho yakoze amasezerano ya mbere ku ya 01 Ukwakira 1996.

Yakomereje amasomo ya Tewolojiya kuva mu 1996–1999 muri Hekima College i Nairobi muri Kenya, ayakomereza mu byiciro by’umudiyakoni i Butare n’i Kinoni hagati ya 1999–2000.

Padiri RWASA Chrysante yakoze amasezerano ya burundu ku ya 08 Ukuboza 1999 i Kinoni, ahabwa ubudiyakoni ku ya 26 Ukuboza 1999.

Ku ya 29 Kamena 2000, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseredoti i Masaka muri Kigali, atangira ku mugaragaro urugendo rurerure rwo gukorera Imana n’abantu bayo.

Mu butumwa bwe , Padiri Chrysante yagiye ashingwa inshingano zitandukanye.

Mu 2000–2001, yabaye padiri wungirije i Rutshuru, anaba ushinzwe guhamagarira urubyiruko umuhamagaro. 

Mu 2001–2003, yakoreye ubutumwa muri Côte d’Ivoire, akomeza kwagura ubunararibonye mu ivugabutumwa mpuzamahanga.

Agarutse mu Rwanda mu 2003–2005, yahawe ubutumwa i Kibeho, aho yabaye padiri ushinzwe umutungo wa kominote, padiri wungirije wa Paruwasi ya Kibeho ndetse n’umuyobozi w’Ingoro y’Abamariyale ya Kibeho.

Mu 2005–2008, Padiri RWASA yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo i Kigali.

Mu 2011–2012, yoherejwe i Kinoni aho yabaye padiri wungirije wa Paruwasi.

Mu 2012–2014, yahawe ubutumwa mu Ruhango, aba umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe na padiri wungirije wa paruwasi.

Nyuma y’amezi ane gusa, yagizwe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango n’umuyobozi wa kominote, ashimirwa ubushobozi bwo kuyobora no guhuza abantu.

Mu 2014–2015, Padiri Chrysante yasubiye mu butumwa i Rutshuru, mbere yo kugaruka i Gikondo mu 2015–2017, aho yabaye umuyobozi wa Centre Saint Vincent Pallotti n’umuyobozi wungirije wa kominote.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2022, yongeye gushingwa inshingano zo kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, ari imwe mu nshingano zamuranze cyane.

Mu 2022–2025, Padiri RWASA Chrysante yoherejwe mu butumwa i Montereau, agirwa umuyobozi wungirije wa kominote, akomeza kugaragaza ubwitange n’ubwiyoroshye byamurangaga.

Ku ya 29 Kamena 2025, yahimbaje Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseredoti muri Paruwasi ya Gikondo, ari kumwe n’abandi bapadiri batatu bahuriye mu busaseredoti, mu byishimo n’ishimwe rikomeye ku Mana.

Antoine Cardinal Kambanda yaherekeje bwa nyuma Padiri Rwasa Chrysante

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]