sangiza abandi

Stella Rusine Nteziryayo yakoze ihererekanyabubasha n’uwo asimbuye ku buyobozi bwa BRD

sangiza abandi

Stella Rusine Nteziryayo yahererekanyije ububasha na Kampeta Pitchette Sayinzoga yasimbuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD.

Stella Rusine Nteziryayo kuwa 24 Ukuboza 2025, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu y’Amajyambere, BRD, asimbuye Kampeta Pitchette Sayinzoga wari umaze imyaka itandatu kuri uwo mwanya.

 Stella Rusine Nteziryayo yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya BRD mu minsi ishize, nk’uko amategeko abiteganya. Asanzwe ari umwe mu bagize iyo nama, bivuze ko agiye kuyobora ikigo n’ubundi azi neza imikorere yacyo.

Nteziryayo afite ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire n’imikorere y’ibigo by’imari, kugenzura inguzanyo no kubaka ubukungu buhamye butajegajega bw’inzego.

Yakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, aho yagize uruhare mu gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe gito n’igihe kirambye.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bukungu.

Kampeta wari umaze imyaka itandatu ayobora BRD yasize iyi banki igeze ku mutungo wa miliyari 1000 Frw mu 2025, uvuye kuri miliyari 157 Frw wariho mu 2019.

BRD yashinzwe mu 1967, itera inkunga imishinga igamije gufasha u Rwanda mu rugendo rwayo rw’iterambere mu ngeri zirimo ibitunganyirizwa mu nganda, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ingufu, inzu ziciriritse, ubukungu burengera ibidukikije no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]