Umujyi wa Kigali watangarije abaturage ahantu hazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya wa 2026.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ibyo birori byo guturitsa ibishashi bizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025 rishyira ku wa 1 Mutarama 2026.
Bwakomeje buvuga ko ahazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks) mu Mujyi wa Kigali ari ku biro by’Umujyi wa Kigali (City Hall) , Kuri Kigali Pelé Stadium , Kuri Canal Olympia (Rebero) , Kuri Kigali Heights .
Umujyi wa Kigali uvuga ko hari n’ahazaturikirizwa ibishashi bigenewe abashyitsi baho harimo Kuri Hôtel des Mille Collines , Kuri Atelier du Vin , Kuri Serena Hotel , Kuri Parikingi ya Kigali Convention Centre.
Bwakomeje bugira buti ” Ubuyobozi burabamenyesha ko ibi ari ibikorwa byateguwe neza, bigamije kwishimira umwaka dusoje no kutwinjiza mu mwaka mushya. Mu kwizihiza iminsi mikuru kandi, dukomeze kunywa mu rugero no kudaha inzoga abataruzuza imyaka 18. “










