sangiza abandi

Menya impamvu mu Rwanda abana bavuka batangiye gukingirwa Hépatite B 

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, ku wa 2 Mutarama 2025, cyatangaje ko u Rwanda rwatangije urukingo rw’indwara y’umwijima rwo mu bwoko bwa B, izwi nka Hépatite B, ku bana bakivuka.

RBC yavugaga ko uru rukingo ruzajya ruhabwa buri mwana wese uvutse bitarenze amasaha 24, hagamijwe kumwongerera ubudahangarwa bumurinda kwandura iyi ndwara y’umwijima no kuba yazahazwa nayo.

Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B, ni indwara ikomeye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus ( HBV) .

RBC ivuga ko impamvu yo gutangira gukingira abana bakivuka ari uko abantu benshi bafite iyo ndwara ,bayandujwe n’ababyeyi bakivuka.

Iki kigo gikomeza kivuga ko iyo ukwandura kubaye mu gihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bukomeye bw’umwijima budakira ( urushwima) bushobora kuvamo na kanseri y’umwijima.

RBC ikavuga ko guha urukingo umwana ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kwandura iyi ndwara .

RBC iti ” Kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo ku mwana wese wavutsemu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’igihugu .”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC kivuga ko abaganga bamaze guhabwa amahugurwa y’uburyo inkingo zitangwa.

RBC kandi yasabye abakozi b’ubuzima, ababyeyi, imiryango n’abafatanyabikorwa bose gushyigikira iyi gahunda y’igihugu y’inkingo, kugira ngo buri mwana wese avukiye mu Rwanda ahabwe uru rukingo ku gihe.

Hirya no hino ku Isi, abarenga miliyoni 295 barwaye iyi ndwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B budakira. Iyi ndwara yica abarenga miliyoni imwe bitewe na kanseri ndetse n’uburwayi bw’umwijima.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko umubare w’abafite indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B ungana na 0.25%. Ibi bigaragaza imbaraga u Rwanda rwashyize mu kurwanya iyi ndwara no kuyirandura bitarenze 2030.

Hépatite ni indwara yibasira umwijima

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]