sangiza abandi

Amashuri yahagarikiwe abayobozi yahawe abashya

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko ibigo by’amashuri byari byahagarikiwe abayobozi, byamaze guhabwa abandi bitarenze umunsi w’itangira ry’amashuri wa tariki ya 5 Mutarama 2025.

Iri genzura ryakorewe abari abayobozi b’ibigo by’amashuri ryasize abataragize amanota 70% kuzamura mu micungire n’imiyoborere y’ibigo, bahagaritswe mu kazi ko kuyobora ibigo, harimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye.

Minisiteri y’Uburezi yahise ifata icyemezo cyo kubasimbuza hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi n’imiyoborere ishingiye ku kuzuza inshingano mu buryo bunoze.

Mbere y’itangira ry’amashuri ry’igihembwe cya kabiri mu mwaka wa 2025-2026, umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Ntawukuriryayo Leo Murenzi, yabwiye RBA ko iyi myanya yakuwemo aba bayobozi yamaze guhabwa abandi.

Ati “Iyo umuyobozi ahagaritswe, dushyiraho umusimbura by’agateganyo mu bufatanye n’u Turere. Dufite kandi abakandida batsinze ibizamini bagera kuri 500, bari bamaze igihe bategereje gushyirwa mu myanya itandukanye. Kuva tariki ya 5 Mutarama, buri kigo kizaba gifite umuyobozi.”

REB ivuga ko mu bayobozi bahagaritswe haba abo mu mashuri abanza nabo mu mashuri yisumbuye, bazakomereza inshingano zabo z’uburezi nk’abarimu, mu gihe hakorwa amavugurura agamije kongera ireme ry’imiyoborere.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ngenzi Alexandrite Yusuf, yagaragaje ko iri suzuma ryakozwe ryari rikwiriye bitewe nuko bamwe mu bayobozi bagira kwirara.

Ati ” Hari aho wasangaga ubuyobozi butita ku nshingano bigatuma abanyeshuri batabona ubugenzuzi bukwiye”.

Yavuze ko iki cyemezo kizabera isomo abayobozi basigaye mu kazi, aho yemeje ko umubare w’abatageza ku bipimo ushobora gukomeza kugabanuka mu bihe biri imbere.

Ku ruhande rwa REB, Umuyobozi Mukuru Wungirije, Dr Flora Mutezigaju, yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika aba bayobozi cyashingiye ku isuzuma ryimbitse ryakozwe ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu, harebwa icyerekezo cy’ikigo, imiyoborere n’imyigire, imicungire y’umutungo wa Leta n’imikoranire n’ababyeyi.

Izi ngamba zigamije gukumira icyuho cy’imiyoborere mu mashuri no kwizeza ko nta kigo na kimwe kizakomeza gukora kitagira ubuyobozi buhamye by’umwihariko mu gutangira kw’igihembwe gishya.

Photos:

[fluentform id="3"]