Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bwihanganishije imiryango y’abantu icyenda bishwe n’inkuba, butangaza ko abantu 12 bagizweho ingaruka n’iryo sanganya.
Mu butumwa bwo kwihanganisha, ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko bwihanganisha imiryango yabuze ababo, abahungabanye n’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’inkuba yakubise abaturage ku cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, mu Murenge wa Jarama.
Ubwo butumwa bukomeza buti ” Iyi nkuba yahitabye ubuzima bw’abantu 9 , igira n’ingaruka ku bandi 12 bakirimo no gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kibungo.”
Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’izindi nzego batangite gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibiza no gufasha ababuze ababo mu gikorwa cyo gushyingura abitabye Imana giteganyijwe kuzaba ejo kuwa kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026 mu irimbi rusange rya Sake.







