sangiza abandi

Urukiko rwemeje ko abarimo Djihad bakomeza gufungwa

sangiza abandi

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, rwahamije ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina, bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwasanze impamvu zituma Djihad ajurira nta shingiro zifite.

Rwasanze impamvu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga by’agateganyo Ishimwe Patrick (Pazzo Man) zifite ishingiro bityo atahita arekurwa by’agateganyo nk’uko yari yabisabye.

Kuri Ishimwe Francois Xavier urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma hakekwa ko yacuruzaga amashusho y’urukozasoni bityo rusanga impamvu Urukiko Rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rumufunga by’agateganyo, zifite ishingiro.

Urukiko kandi rusanga impamvu Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta yatanze nta shingiro zifite.

Ni mu gihe Kalisa John benshi bazi nka K.John bari muri dosiye imwe, we yabaye arekuwe by’agateganyo .

Source: IGIHE

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]