sangiza abandi

Depite Mukabalisa ntiyumva impamvu bafunga ikinyabiziga kuko kitarandikwa

sangiza abandi

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko atumva uko ikinyabiziga kitarandikwa ku wakiguze cyafungwa bityo agaragaza ko bitagakwiye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki ya 5 Mutarama 2025, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yari mu gikorwa cyo kwemeza umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda by’umwihariko ku ngingo irebana n’impamvu zituma ikinyabiziga gifungwa.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize Inteko Ishingamategeko kuri iri tegeko, Depite Mukabalisa Germaine, yagaragaje impungenge zo kuba ikinyabiziga gifungwa kuko kitarandikwa ku wakiguze .

Ati ” Ntabwo washishikariza abantu igikora igikorwa cyo kwandikisha ikinyabiziga, waba ubabuza uburenganzira bwabo ku mutungo. Umuntu afite umutungo we, nta cyaha wakoze, nta nubwo urimo umwenda w’umusoro nkuko babitanzeho urugero. Ubu se uragihagarika, ugifunge, kuko azira ko ataracyandikisha (Transfer)?”

Akomeza ati ” Niba hari amakosa yakoze, afite uko abibazwa ngo byubahirizwe. Ariko kuko atarandikisha ngo bive mu mazina ye bijye kuri uyu , gihagarikwe, gifungwe.” Nkaba mbona ari ugukoresha ububasha bwo mu muhanda mu buryo bw’umurengera.

Tugende mu mitungo isanzwe, ubu ko batarafunga amazu cyangwa ubutaka bw’abantu ngo ni uko batarakora ihererekanya mutation? Ndabona ari ingufu za leta ziri gushyirwa ahantu hatari ngombwa.”

Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yashimangiye ko gufunga ikinyabiziga gifashwe uwakiguze atarahererekanyije ububasha n’uwo bakiguze ari ngombwa kuko hari ubwo iyo kitanditswe ku muntu gikoreshwa mu byaha.

Ati “Ibinyabiziga bikoreshejwe nabi bitwara ubuzima cyangwa bikajya gukoreshwa mu byaha. Haba mu bujura, mu bwicanyi, aho usanga ikinyabiziga gifitwe n’umuntu wa munani cyangwa uwacumi, utabasha kumenya neza imikoresherezwe yacyo. Ngo umenye ngo ese ko ikinyabiziga cyakoreshejwe mu bwicanyi, mu bugizi bwa nabi, turabaza nde ? Aho turavuga ngo ntibikiri mu nyungu z’umuntu ku giti cye, ntibiri no mu kugurisha ikibanza, ikibazo kireba abaturage gikwiye gusubizwa mu buryo bubareba.

Turabizi ko muntu yemerewe kwandika ikinyabiziga kitari icye , kitanamwanditseho, bizakomeza byemezwe, biranashyigikirwa twagiye tubivuga, ariko bya bibazo , aho ibinyabiziga bikomeza kugaragara, birakoreshwa mu byaha rimwe na rimwe, ugasanga ntugira uwo uwo ubaza. Tukabona ko iyi ngingo izaha Polis ubwinyagamburiro, mu gihe mu by’ukuri ibinyabiziga bikoreshwa mu bugizi bwa nabi, mu bujura. Iyi ngingo ndagira nshimangire ko atari ukwivanga mu bucuruzi bw’abantu ahubwo ari ugukemura ibibazo.”

Kugeza ubu mu Rwanda hakoreshwaga itegeko nimero 34/1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 rivugururwa kugira ngo iri tegeko n’amateka arishyira mu bikorwa bihuzwe n’igihe.

Itegeko rishya ryatowe kuri uyu wa 5 Mutarama 2026, ritorwa n’Abadepite 77 bari bitabiriye Inteko Rusange nyuma yo kumara umunsi wose basuzuma, bakanatora ingingo zirigize imwe ku yindi.

Photos:

[fluentform id="3"]