sangiza abandi

MININFRA yasobanuye ibura ry’umuriro ryabaye mu gihugu

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yiseguye ku banyarwanda kubera ibura ry’umuriro ry’ amashanyarazi ryagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, asobanura ko ryatewe n’imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ikindi gihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2025, nibwo mu bice bitandukanye byo mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, habaye ibura ry’umuriro.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko guverinoma izi neza ingaruka iri bura ryateye ku baturage no ku bikorwa by’ubukungu, ashimangira ko impamvu nyamukuru ari ibibazo byagaragaye ku miyoboro y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu.

Ati: “Minisiteri y’ibikorwaremezo twiseguye ku banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize . Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu.”

Yakomeje agira ati ” Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka. Icyakora ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. N’ imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha abanyarwanda. ”

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu

Photos:

[fluentform id="3"]