Mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, abagize Koperative COTTRARU y’abantu bafite ubumuga ikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yatashye inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 118.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri aka karere ndetse n’abagize inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga .
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yashimiye kudaheranwa kw’abagize Koperative COTTRARU, abibutsa ko kuba Umuntu afite ubumuga bidasobanuye ko adashoboye.
Umuhuzabikorwa w’ Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ( NCPD), Ndayisaba Emmanuel , yashimye igikorwa cy’indashyikirwa iyi koperative igezeho, abasaba kuba imboni z’abandi bafite ubumuga, kunoza imicungire n’imikoranire no guhindura imyumvire ku bumuga.
Uhagarariye Inkeragutabara mu Karere Lt. Col., Antoine Bayinga, yibukije ko ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu zaranzwe n’indangagaciro y’ubudaheranwa, zigaharanira kwiteza imbere kandi zikabigeraho.
Uhagarariye Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga mu Nama Njyanama y’Akarere yashimye, abagize Koperative COTTRARU ku bw’indashyikirwa mu mikorere, agaragaza ko ari koperative y’icyitegererezo kandi ko urugendo rw’iterambere rugikomeje.











