sangiza abandi

BNR yagaragaje raporo y’umwaka wa 2024, isabwa gukurikirana abakishyuza serivisi mu madolari

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’umwaka ushize, ndetse isabwa gufatira ingamba bamwe mu bacuruzi bakishyura mu madorali zimwe muri serivisi.

Ni raporo yatanzwe na Guverineri John Rwangombwa ku wa mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, igaragaza ibikorwa bya BNR, byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za Kamena 2024, iki kigero kiri hasi ugereranyije n’igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena 2023.

Yagaragaje ko ubukungu bw’urwanda bugikorwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, byateje icyuho mubyo u Rwanda rwoherezaga mu mahanga nibyo rutumizayo bitewe n’ibiciro by’u Rwanda byagabanutse.

Ati “Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi, ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukurayo yaragabanyutse. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyariyongereye bigira ingaruka ku rusobe rw’ivunjisha.”

Abagize inteko Inshinga Amategeko basabye Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) gufatira ingamba zihamye abacuruzi bishyuza mu madolari zimwe muri serivisi, ndetse n’abahabwa serivisi za Banki mu ndimi batumva bigakosorwa.

Abadepite n’Abasenateri bagaragaje ko abacuruzi bakomeje kwishyuza mu madorari ifaranga ry’u Rwanda ryaba riri mu kaga.

Ndetse basaba BNR gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda batanga serivisi z’imari ku baturage, mu rwego rwo kubafasha kumenya neza ibikubiye mu masezerano bagirana n’ibigo by’imari.

BNR yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo by’imari 688 birimo ama banki 11, ibigo by’imari iciriritse (microfinance), Saccos 458, ibigo by’ubwishingizi, ibyo kwizigamira, ibigo bifasha mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ibigo bishinzwe ivunjisha.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]