sangiza abandi

U Burasirazuba: Abantu 3 nibo baguye mu mpanuka zabaye mu minsi mikuru isoza umwaka

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, yasize mu Ntara y’Iburasirazuba habereye impanuka 14, abantu batatu bakahasiga ubuzima.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo mu Karere ka Kayonza hakomerezaga ubukangurambaga bwa ‘Tugendane Tugereyo Amahoro’ bukorwa na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gushishikariza abantu bose bakoresha umuhanda kuwukoresha neza birinda impanuka.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku itariki 20 Ukuboza 2025 kugeza tariki ya 9 Mutarama mu Ntara y’Iburasirazuba habereye impanuka 14 zo mu muhanda, zihitana abantu batatu.

Polisi ivuga ko mu karere ka Bugesera habereye impanuka esheshatu, i Kayonza enye, mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Gatsibo na ho habereye imwe muri buri karere.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika.

Ati “Iyo dutakaje umuntu cyangwa abantu mu mpanuka zo mu muhanda tuba dutakaje ibyo byose, tuba dutakaje umuntu wafashaga umuryango, wa muntu watangaga amafaranga y’ishuri y’abana, tuba dutakaje wa mutungo w’igihugu, tuba dutakaje iterambere muri rusange.’’

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, yavuze ko abatwara ibinyabiziga baba bakwiye kugira amakenga mu gihe bari mu muhanda.

Ati “Wowe rero niba utwaye imodoka, ipikipiki, igare menya ngo nk’uko wumva ko ukeneye kugera iyo wajyaga amahoro, ugomba gukora ibishoboka kugira ngo ibyo ubigereho, ariko na mugenzi wawe muhurira mu muhanda bigende bityo.’’

Minisitiri Biruta yasabye abantu kutinubira abapolisi bo mu muhanda babahagarika kenshi bagenzura ibyangombwa, abibutsa ko baba bari mu muhanda kugira ngo bafashe abantu kugera iyo bajya amahoro.

Ati “Kwijujutira umuntu uri hariya kugira ngo agufashe kugera iyo ujya amahoro cyangwa se wamubona mu muhanda ukabona ko ari ikibazo uhuye na cyo, ntabwo ari byo. Dukwiriye kubyirinda twese. Umupolisi wagakwiriye kumubona ukabona ko ari hariya kugira ngo agufashe kugenda ukagera iyo ujya amahoro.’’

Kugeza ubu Polisi itangaza ko impanuka zo mu muhanda mu mwaka wa 2025 zagabanyutseho 2% ugereranyije n’umwaka wa 2024, ikanagaragaza ko benshi mu bakunze gukora impanuka bagaragara hagati y’imyaka 22 kugeza kuri 35.

Ubukangurambaga bwa ‘Tugendane Tugereyo Amahoro’ bwatangijwe tariki ya 7 Ugushyingo 2025.

Bumaze kubera mu turere twa Rubavu, Kamonyi, Musanze, Kayonza no mu Mujyi wa Kigali.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]