IShowSpeed, icyamamare cyahinduriwe ubuzima n’imbuga nkoranyambaga, uri mu Rwanda, yatangariye Umujyi Kigali, ubwo yasangiraga akanerekwa urukundo n’Abanyarwanda.
Uyu musore yavuze ko ahantu hose yasuye, nta hamurutiye u Rwanda.
Yabivugiye mu mashusho acisha kuri channel ye ya Youtube mu buryo bwa ‘live’ aho agenda yerekana ibikorwa bitandukanye ari gukorera mu bihugu yasuye.
IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama rishyira ku wa 10 Mutarama 2026, ahita yerekeza i Musanze muri One & Only Gorilla’s Nest mu Kinigi aho yaraye.
Mbere yo gutangira live streaming, IShowSpeed yabanje gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga, yagarutse mu mujyi wa Kigali, aho yahise ajya kuri Club Rafiki ahasanga abafana be benshi bakorana ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo ngororamubiri, kugerageza gukurura moto ebyiri ziri kugenda mu byerekezo bibiri bitandukanye n’ibindi.
Ari kuva kuri Club Rafiki, ni bwo IShowSpeed yavuze ko mu bihugu byose amaze gusura, u Rwanda ruri mu byiza yagezemo ku buryo yumva azanagaruka.
Ati “Ntabwo ngiye kubeshya u Rwanda mu buzima bwanjye bwose ni cyo gihugu cyiza nagezemo. Reba nka hariya uba uri kureba umusozi. Nagiye hanze y’umujyi, nagiye mu ishyamba ntabwo ndi kubabeshya ni heza. Ibidukikije ni byiza cyane.”
Akomeza ati “ U Rwanda ni rwiza cyane nzagaruka nk’icyumweru mu biruhuko.”
Yakomereje kuri Stade Amahoro, ahari kubera umukino wa Rayon Sports n’Indahangarwa WFC , mu guhatanira igikombe cya Super Cup , mu bagorw, cyatwawe na Rayon Sports WFC .
Hagati muri uyu mikino,Speed yisunze itorero ribyina Kinyarwanda, akabyinana na ryo, afatanya n’abakaraza kuvuza ingoma, ndetse azenguruka stade .
Speed yavuze ko Stade Amahoro ari imwe muri stade nziza yagezemo muri Afurika.
Nyuma yerekeje kuri BK Arena aho yasanze bamwe mu bakinnyi ba Basketball bagirana ibihe byiza bakinana uwo mukino.
Yahise yerekeza kuri Zaria Court aho na ho yari ategerejwe n’abafana be benshi, barimo abamuhaye igishushanyo bamukoreye, cake ikoze mu isura ye, akora n’indi mikino ngororamubiri.
IShowSpeed aho yacaga hose yeretswe urukundo kuko yabaga ashagawe.
Mu masaha abiri n’igice ari gukora live stream
Mu marange mu Biryogo, I Nyamirambo, iki cyamamare , cyagiye kugerageza ibiryo byo mu Rwanda.
IShowSpeed yagiye muri restaurant izwi nko kwa Issa mu Biryogo, aho yahawe Isombe, ubugali, umuceri w’ipilau na brochette.










