sangiza abandi

Sadate yatashye iwe “yihishahisha”nyuma yo gutsindwa na APR FC

sangiza abandi

Uwigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko umunsi wo ku wa Gatandatatu tariki ya 10 Mutarama 2026 ,wamubereye muremure ndetse yatashye iwe mu rukerera yanga ko abantu bamubona kubera gutsindwa na APR FC.

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, ni bwo habaye imikino ibiri y’Igikombe kiruta ibindi, Super Coupe 2025 mu bagabo n’Abagore.

Umukino w’abagabo, wabanjirijwe n’uwahuje abagore ubwo Rayon Sports WFC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0. 

Umukino wari uhanzwe amaso na benshi, ni uwahuje abakeba, Rayon Sports na APR FC, cyane ko ari zo zinafite amazina aruta ayandi makipe mu Rwanda.

Umukino watangiye ubona ko Rayon Sports yari ifite abakinnyi benshi bashya, irushwa mu kibuga na APR FC imaze kumenyerana.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC imaze gutsinda ibitego bibiri ku busa ( 2-0) bwa Rayon Sports.

Iminota 90 y’umukino, yarangiye APR FC yegukanye intsinzi y’ibitego 4-1 ihita yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, inahembwa imidari ya Zahabu, igikombe ndetse ihabwa Miliyoni 20 Frw cyo kimwe na Rayon Sports WFC yegukanye igikombe mu Bagore.

Nyuma y’uyu mukino, uwigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatuye agahinda ke imbuga nkoranyambaga, avuga ko yatashye iwe mu rukerera kubera isoni n’ikimwaro yari akuye kuri stade Amahoro.

Ati ” Umunsi w’ejo wambereye muremure cyane ndetse natashye murukerera nanga ko mu gace mbamo bambona.”

Yifashishije amafoto, yavuze uburyo yatashye iwe mu rugo ababaye , mu gihe ku ruhande rwa APR FC umunezero wari wose.

Yakomeje ati ” Navuye mu rugo n’umuryango wanjye twemye, dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mugihe abandi insinzi, yabagejeje mu bicu.”

Hari hashize imyaka icumi APR FC itarongera gutsinda Rayon Sports ibitego 4 , kuko yaherukaga gutsinda ibi bitego mu 2015, ubwo bahuriraga muri Stade Amahoro mukino wa shampiyona.

APR FC yegukana igikombe cya mbere muri uyu mwaka
APR FC yandagaje Rayon Sports iyitsinda 4-0
Ibyishimo byari byose ku basore ba APR FC

Photos:

[fluentform id="3"]