Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe,Kuri uyu wa Kabiri, yasezeye kuri Ambasaderi Eric William Kneedler, uri gusoza inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Amb. Eric William Kneedler wari muri izi nshingano kuva mu Kwakira 2023 ari mu badipolomatE baheruka guhamagazwa n’ubutegetsi bwa Perezida Trump.
Amb Kneedler yasimbuye Peter Vrooman wimuriwe muri Mozambique.
Mu Ukuboza 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahamagaje ba ambasaderi bazo bari mu bihugu 29 birimo 13 bya Afurika harimo n’u Rwanda.
Ni icyemezo cyafashwe mu buryo bwo kugendera muri gahunda nshya ya Amerika mu bijyanye na dipolomasi.
Aba dipolomate batangiye imirimo yabo ku bwa Biden, ariko bose ntibirukanwa ubwo hirukanwaga benshi mu ntangiriro za manda ya kabiri ya Trump.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashyigikiye izi mpinduka igaragaza ko bisanzwe mu buyobozi ubwo ari bwo bwose.
Iti “Ambasaderi aba ahagarariye perezida. Ni uburenganzira bwa perezida kumenya ko afite abantu bashyigikiye gahunda yo gushyira Amerika imbere y’ibindi.”
Afurika ni yo yagizweho ingaruka cyane. Mu bazakurwaho harimo abari bahagarariye Amerika mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Cap-Vert, Gabon, Côte d’Ivoire, Madagascar, Ibirwa bya Maurice, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia na Uganda.
Ba ambasaderi bazahindurwa mu bihugu byo muri Asie-Pacifique, barimo abo mu Birwa bya Fiji, Laos, Ibirwa bya Marshall, Papouasie-Nouvelle-Guinée, Philippines na Vietnam.
Mu Burayi hazahindurwa ba ambasaderi ba Amerika mu bihugu nka Armenia, North Macedonia, Montenegro na Slovakia. Mu Burasirazuba bwo Hagati ni Algeria na Misiri.
Muri Aziya y’Amajyepfo ni Nepal na Sri Lanka mu gihe mu gice cy’Uburengerazuba bw’Isi harimo abo muri Guatemala na Suriname.







