sangiza abandi

MINUBUMWE yasabye urubyiruko gukura mu Urugerero indangagaciro zisigasira amateka y’Igihugu

sangiza abandi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro yasabye urubyiruko ruri mu Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, kuzirikana inyigisho bazahabwa kuko zibafasha gusigasira amateka y’Igihugu no kwimakaza indangagaciro na kirazira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026, mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Murama, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’Igihugu Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13.

Uru rugerero rwitabiriwe n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Iki gikorwa cyabereye turere twose, ku rwego rwigihugu cyabereye mu Karere ka Ngoma, cyitabirwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Mu kiganiro yatanze ku mateka y’Itorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka Igihugu, Mahoro yasobanuye ko Itorero rifite inkomoko mu murage wa Gihanga, ariko rikaba ryarubatse imiterere n’imikore yaryo ku Ngoma y’Umwami Ruganzu I Bwimba.

Kuva ubwo itorero ryabaye ishuri Abanyarwanda batorezwamo imico myiza yatumaga bashobora kubahana, kubana neza, kubana mu mahoro no gusobeka ubumwe, bagatozwa gukunda umurimo, gukunda u Rwanda no kururwanira ishyaka.

Mahoro avuga ko ubu bumwe bwaje gucibwa n’abakoloni b’Ababiligi mu mwaka wa 1924, barisimbuza amashuri yigishirizwagamo ubumenyi bwari bugamije inyungu zabo bwite. Gusa rikaza kongera gusubizwaho n’Ubuyobozi bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa 16 Ugushyingo 2007.

Umunyamabanga wa MINUBUMWE, yasabye Intore z’Inkomezabigwi kuzakoresha ayo mahame bigira mu Itorero no mu Rugerero mu mibereho yabo ya buri munsi, by’umwihariko bakarwanya abashaka gutesha agaciro amateka y’Igihugu, bakarinda ibyagezweho n’Abanyarwanda, kandi bakagira uruhare rufatika mu iterambere ry’aho batuye.

Ku rundi ruhande, atangiza ku mugaragaro Urugerero rw’Inkomezabigwi 13, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye urubyiruko kurangwa n’umwete mu bikorwa by’Urugerero byatoranyijwe n’inzego z’ibanze bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bikorwa birimo kubakira abatishoboye, guharura imihanda y’imigenderano, gukora uturima tw’igikoni, ubukangurambaga ku isuku n’isukura, kurwanya igwingira n’imirire mibi, ndetse no guhugura abaturage ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Urugerero ni gahunda ya Leta igamije gutoza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, indangagaciro zo gukunda Igihugu, kwitangira abandi no kwikemurira ibibazo by’iterambere rishingiye ku bufatanye, aho bikorwa n’abaturage ubwabo mu midugudu n’uturere batuyemo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]