Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, igitaramo cy’urwenya Gen Z Comedy Show cya mbere cyo muri uyu mwaka kiraza kuba aho bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu ngeri zitandukanye mu Rwanda baza gususurutsa abacyitabira.
Ni igitaramo cyatumiwemo Umunyamakuru Angeli Mutabaruka, ukorera Radio1 uyu akaba amenyerewe mu kiganiro cya mu gitondo cyitwa Rirarashe, akora afatanyije na KNC kikaba kimwe mu bikundwa n’abatari bake.
Mutabaruka araganiriza abitabira Gen Z Comedy Show mu gice cya Meet me Tonight , aho umuntu w’icyamamare aganiriza abitabiriye iki gitaramo byinshi ku rugendo rwe rw’ubuzima.
Si Angeli Mutabaruka wenyine kuko na Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Papa Sava, aza kuganiriza abitabira iki gitaramo ndetse anakomoze ku rugendo rw’imyaka 30 amaze mu buhanzi.
Abitabira iki gitaramo baraza gususurutswa n’Umuhanzi Peace Jolis umenyerewe mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz’abana ndetse n’ize nka “Turi beza”, “Uko nagukunze”, “Un million sekwa” n’izindi nyinshi.
Iki gitaramo kirasusurutswa n’abanyarwenya batandukanye barimo Pirate, Rumi, Mc Kandii na Musa, Keppa Nyirudushya na Clement Inkirigito.
Iki gitaramo gisanzwe kibera mu ihema rya Camp Kigali aho amarembo afungurwa saa 18:00 ku bitabira iki gitaramo, ni mu gihe kucyinjiramo ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro cyisumbuyeho.








