sangiza abandi

Umunyarwanda wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza

sangiza abandi

François Bazaramba, wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, yapfiriye muri Finland muri Gereza ya Kerava aho yari afungiye.

Bazaramba ku wa Gatanu yasanzwe muri gereza yapfuye ari ahakorerwa Sauna.

Polisi yahise itangiza iperereza rigamije kumenya imvano y’urupfu rwe. Nta kintu ubuyobozi bwa gereza buratangaza ku rupfu rwe.

Bazaramba yakatiwe gufungwa burundu mu 2012, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’uko yari yatawe muri yombi mu 2007. Yahamijwe ibyaha byo gukangurira intagondwa z’Abahutu gutsemba Abatutsi.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki rwari rwarahamije Bazaramba kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu muri Komini Nyakizu.

Nubwo uyu mugabo yakatiwe gufungwa burundu we mu kuburana ntiyemeraga ibyaha aregwa.

Bazaramba yageze muri Finland mu 2003 aza gusaba guhabwa ubuhungiro, gusa ntiyari yabuhawe

Yavukiye mu yahoze ari Komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro mu 1951. Mbere ya Jenoside yayoboye ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’ababatisita.

Muri Jenoside, yari Pasiteri i Nyakizu, mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Yakurikiranyweho ubwicanyi bw’Abatutsi barenga 5000. Urukiko rwamuhamije ibyaha byo gushishikariza abantu kwica Abatutsi, n’uruhare mu kwica Abatutsi rumukatira gufungwa burundu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]