Mu Karere ka Musanze, kuva ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, abaturage bagera ku 1000, bazindukiye mu Murenge wa Gataraga , kureba ibyo bita “Amabonekera” ya bikiramariya na Yezu.
Igitekerezo cy’aya mabonekerwa, cyatangijwe n’abanyeshuri babiri, biga ku Kigo cy’amashuri ya Rwinzovu , muri uyu Murenge wa Gataraga.
Aba bana babiri, bavugaga ko babona Bikiramariya na Yezu mu ipoto y’amashanyarazi ndetse n’ikindi giti cy’inturusu. Uko niko abantu bakomeje baza kureba kuri ibyo biti ngo baje kureba amabonekera.
Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ati ” Njye ishusho nayibonye ya Bikiramariya na Yezu. Twabyakiriye neza , natwe batwubakira nkuko bimeze i Kibeho. ”
Undi ati ” Wabonye ishusho isa n’iya Bikira Mariya, abantu benshi baririmbaga, abandi baharaye. Twifuza ko hashyirwa ingoro ye hafi ya Paruwasi ya Busogo, nk’aho i Kibeho ahantu hatagatifu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Cluadien, avuga ko ibyo abaturage bavuga ari ibihuha ngo kuko nawe yahigereye.
Ati ” Ni igihuha kuko natwe twagezeyo, ni inkuru itari ukuri.”
Padiri Mukuru wa Busogo, Nambaje Jean Bosco, avuga ko babimenye ariko batahamya ko ari amabonekera.
Ati ” Mu bushishozi bwanjye , bari kunyereka icyo giti, ibyo bintu bisaba ubushishozi kuko uburyo Bikiramariya hari uburyo yigaragaza. Ntabwo yakwigaragariza abantu 5000 icyarimwe, nta butumwa yatatunze. Ubu twari turi gutanga ubutumwa tubahurmuriza, tuvuga ko ubuyobozi bwa diyosezi twabumenyesheje, tuzareba ibyo ari byo bitonze, ikizavamo bakazakibamenyesha mu minsi iri imbere.”
Mu itangazo Paruwasi ya Busogo yasohoye, ivuga ko ” Abakirisitu bakwiye gusengera ahantu hizewe kandi hafite umutekano. “
Muri ityo tangazo , Padiri Mukuru yavuze ko Amabonekerwa yemezwa nyuma yaho Kiliziya ibisuzumanye ubushishozi ,hamaze kurebwa ubutumwa bw’ayo mabonekerwa.
Kugeza ubu mu Rwanda hemerwa amabonekera yabereye i Kibeho, aho Bikiramariya yabonekeye abakobwa batatu.
Kuva amabonekerwa ya Kibeho yakwemezwa mu 1981, Bikira Mariya yahise ahabwa igisingizo gishya, kiyongera ku bindi byinshi afite, maze yitwa Umwamikazi wa Kibeho”, nuko Kibeho na yo iba ihuriro ry’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.






