Abashinzwe gucunga umutekano bazwi nk’Abanyerondo, mu Murenge wa Kabarore mu karere ka gatsibo, bari gushakishwa, bakekwaho urupfu rw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50, bakubise, bikamuviramo urupfu bamushinja ubujura bw’igitoki
Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, bibera mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore .
Mu kiganiro yahaye UMUNOTA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yavuze ko abo banyerondo bari gushakishwa nyuma yo gukubita uwo muturage.
Ati ” Abanyerondo bavugwamo, turimo turabashakisha kugira ngo bafatwe, kugeza uyu munsi ntabwo barafatwa.”
Gitifu avuga ko abaturage bavuga ko uwo muturage yakubiswe kubera ibikorwa by’ubujura ariko ko atari asanzwe azwiho ibyo bikorwa.
Yasabye abashinzwe gucunga umutekano n’abandi bose kutihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati ” Abantu nibamenye ko kwihanira ari icyaha, iyo umuntu yakoze icyaha ashyikirizwa inzego z’umutekano ntabwo abantu bihanira.
Yakomeje ati ” Ikindi turasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare. Iyo tubimenya ko bafashe uwo mugabo twari kumubakiza ntabwo bari kumukubita kugeza apfuye.’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, nawe yemeje ko aba bari gushakishwa kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Ati ” Nibyo. Aba banyerondo baratorotse, dosiye yabo yashyikirijwe RIB. bari gukurikiranwa na RIB.”
Kugeza ubu umurambo w’uyu mugabo uri mu Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.





