Umuyobozi wa Zero Out Of Children, Paulin Ndahayo, yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingenzi cyane, ari yo mpamvu bayigiramo uruhare kugira ngo umwana wese yige kuko usanga hari imiryango itabasha kubona umusanzu usabwa ngo iri funguro riboneke, bityo abana bakarushaho kwitabira ishuri nta mpungenge.
Ibi yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Uburezi ishyira mu bikorwa ifatanayije umushinga Zero Out Of School Children n’abandi bafatanyabikorwa basuraga ishuri rya GS Gashora riri muri aka Karere ku wa kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026.
Uyu mushinga n’abafatanyabikorwa bawo barimo Save the Children na Fondasiyo ya Education Above All basuye iri shuri mu rwego rwo kureba ibikorwa bitandukanye byawo mu gufasha abana kugaruka mu ishuri, birimo kubishyurira amafunguro afatirwa ku ishuri nka kimwe mu bibazo byatumaga barivamo.
Ndahayo yagaragaje ko uyu mushinga muri gahunda zayo harimo no gushakira abana ifunguro ryo ku ishuri kubera ko biri mu bituma bata ishuri, dore ko hari imiryango itabasha kubona umusanzu usabwa ngo iri funguro riboneke kubera impamvu zitandukanye, abana bagahitamo kuva mu ishuri.
Ati “Ni gahunda dukoraho kuko Leta y’u Rwanda ubwayo yayitangije, kugaburira umwana ku ishuri ni byiza. Kubera ko hari umusanzu ababyeyi basabwa ngo umwana abashe kurya ku ishuri, hari imiryango igera aho ikanayabura.”
Yavuze ko hari imiryango idafite ubushobozi ndetse n’indi ifite amakimbirane ku buryo banga gutanga umusanzu w’ababyeyi w’asaga 900 Frw, yishyurwa kugirango umwana afatire ifunguro ku ishuri.
Umuyobozi wa GS Gashora, Umutesi Claudette, yavuze ko iyi gahunda yazamuye urwego rw’imitsindire, kuko abana biga batuje kandi bakitabira neza kubera ko nta mbogamizi y’inzara bagifite.
Ibi ngo bibafasha gushyira umutima ku masomo kuko ifunguro riba ritakiri mu bibazo bibahangayikisha by’umwihariko abava mu miryango itabasha kuyababonera.
Nubwo hakomeje gushyirwa imbaraga muri gahunda zitandukanye ngo abana babashe kugaruka ku ishuri, hagaragara imbogamizi z’abana bigoye kugarura harimo n’abamaze kugira imyaka myinshi baterwa ipfunwe no kwigana n’abana.
Ndahayo Paulin yasobanuye ko barimo gushakirwa integanyanyigisho yihariye ku buryo bakiga igihe gito bagasoza imyaka baburaga ngo barangize amashuri abanza, babone uko bakomeza n’andi masomo arimo n’imyuga.
Icyakora, hari n’abamaze kurangazwa n’ibyo hanze, harimo abatangiye gukorera amafaranga bityo kugaruka bikaba bikomeje kugorana, ariko ubuyobozi bukaba buvuga ko bashakishwa aho bajya hose ngo bagarurwe mu ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yavuze ko nubwo ingamba zo kugarura abana mu ishuri zikomeje, hakiri imbogamizi kuko usanga abana benshi barivamo kubera ko barangajwe n’amafaranga bakigira mu bucuruzi n’indi mirimo irimo iyo mu birombe n’ahandi, bityo hakaba hakenewe imbaraga mu gukomeza gushakisha abo bana bakagarurwa mu ishuri.
Ati “Hari n’abana bakubagana ugasanga yatangiye ubucuruzi babonamo udufaranga ariko abongabo Akarere karabakurikirana bakagaruka. Ni umuhigo w’Akarere kuba abana bose biga.”
Nkuranga ,yashimye uruhare rw’uyu mushinga mu kugarura abana ku ishuri, agaragaza ko aka Karere kari gafite abagera ku bihumbi bine (4,000) bataye ishuri, ariko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bakaba barabashije kugenda babagarura gake gake.
Yavuze ko hari ababyeyi bimuka bakimukana abana bigaga, bikagorana gukurikirana niba abo bana barakomeje ishuri, ariko avuga ko hakorwa ibishoboka ngo aho bagiye hamenyekane bashyirwe mu mashuri.
Ati “Ababyeyi babo iyo bimutse abana bata amashuri. Iyo bimutse dukorana n’Akarere bagiyemo kakabafata.”
Minsiteri y’Uburezi igaragaza ko abana barenga miliyoni enye bafatira ifunguro rya ku manywa ku ishuri binyuze muri porogaramu yo kugaburira abana ku ishuri yiswe (School feeding), yatangijwe mu 2019.
Umushinga Zero Out Of Scooh Children ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Save the Children, uterwa inkunga na Qatar ibinyujije muri Education Above All (EAA) nawo washyizeho uruhare rwawo mu gufasha imiryango itabasho kubona umusanzu w’iryo funguro, kugirango abana babo babashe kwiga.
EAA ifasha ibihugu 37 muri Afurika birimo n’u Rwanda guhangana n’ibibazo bituma abana batabona uburezi bw’ibanze.
Uyu Muryango washoye miliyoni 22$, asaga miliyari 30 Frw mu mushinga Zero Out Of School Children hagamijwe gukemura ibibazo bituma abana bata ishuri no kuribasubizamo.







https://www.youtube.com/watch?si=bLVdlsb9TPjL3F0E&v=8jg5QuL2o44&feature=youtu.be





