sangiza abandi

Abahuza babaye uruhuri : Ikindi gihugu kirifuza kwinjira mu kibazo cya RDC

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kiteguye kuba umuhuza impande zihanganye muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hashize igihe mu Burasirazuba bwa RDcongo, intambara ica ibintu by’umwihariko mu bice byo mu Ntra ya Kivu y’epfo irimo umujyi wa Uvira.

Ingabo za RDCongo zakomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23, ndetse zamburwa ibice bitandukanye by’igihugu.

Ibi byatumye RDCongo ishyira igitutu ku Rwanda, iyishinja kuba inyuma y’uyu mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.

Mu nama yabereye i Lomé muri Togo, kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 17 Mutarama 2026, yagabanyije inshingano abahuza hagamijwe gukemura ikibazo cy’amakimbirane muri RDC.

Ku ruhembe rw’ubu buhuza hariho Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé. Imirimo y’ubuhuza azajya ayifashwamo n’itsinda ryo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibiro bye.

Gen (Rtd) Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria ,yahawe inshingano y’ubuhuza mu bijyanye n’intambara, gukurikirana agahenge n’amavugurura mu bijyanye n’urwego rw’umutekano.

Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia yahawe inshingano yo gukurikirana ibijyanye n’impunzi no kuzigezaho imfashanyo.

Aba biyongera ku bahuza ba Amerika na Qatar bagize uruhare rukomeye mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC arimo n’ajyanye n’agahenge .

Gusa leta y’iki gihugu yakomeje kuyirengagiza, yanga kuyashyira mu bikorwa.

Uburusiya nk’umuhuza mushya

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo nkuko BBC ibitangaza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya,Sergei Lavrov, yavuze ko nta kizere cy’uko intambara mu Burasirazuba bwa RDCongo yarangira ubu kubera ibibazo bihari bitarabonerwa igisubizo.

Lavrov yagize ati”Dusanzwe dufite umubano mwiza hamwe na Congo n’u Rwanda kandi turifuza kubona umwuka mubi hagati y’impande zombi warangiye. Ariko mvugishije ukuri, iby’uko iyi ntambara yaba iri kurangira, nta bihari.”

Yakomeje agira ati ” Ariko twese hamwe, twasaba kuba umuhuza , nta numwe tuzahakanira.”

Uburusiya busaba kuba umuhuza, bugiye kumara imyaka ine nabwo buri mu ntambara na Ukraine kandi nayo ibiganiro ku mpande zombi byaranze.

Lavrov yabajijwe impamvu amasezerano ya Washington atatanze umusaruro maze avuga ko Trump yibeshye ko yageze ku mugambi we.

Ati ” Ku byerekeye ubuhuza bwa Perezida Donald Trump , iyo ntambara iri muri zimwe yavuze ko iri mu munani ku Isi avuga ko amaze kurangiza. Ariko wibuke ko aherutse kwivugira ubwe ko iyi ntambara yongeye kwaduka.”

Yakomeje ati ” Hari ibibazo bikomeye, bimaze igihe kirekire. Rero bidashakiwe igisubizo , ntushobora kuvuga ko twageze ku masezerano kandi ibintu bimeze neza. Hari umutwe wa M23 , si ukuvuga ko wemewe n’amategeko ariko ufite imbaraga . Nsubiyemo, twasaba ko twajya muri ikibazo, tukareba ko twagishakira igisubizo, tukareba icyo twafasha.”

Nubwo abahuza bakomeje kwisukiranya, amakuru avuga ko umutwe wa AFC/M23 ukiri mu nzira y’ibiganiro bya Doha byitezeweho kuba igisubizo cy’iyi ntambara igiye kumara imyaka myinshi ndetse ibi biganiro bigiye gusubukurwa.

Photos:

[fluentform id="3"]