sangiza abandi

Minisitiri Mukazayire yerekanye intambwe u Rwanda rwateye muri Handball

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Handball, yerekana ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo, by’umwihariko umukino wa Handball mu gihugu no muri Afurika muri rusange.

Ni ibyo yagarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro imikino y’Igikombe cya Afurika cya Handball, kizageza tariki ya 31 Mutarama 2026.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cya Handball, kuri ubu kiri gukinwa ku nshuro ya 27 mu mateka yacyo.

Mu ijambo rye, Minisitiri Mukazayire yatangaje ko u Rwanda rwishimiye cyane kwakira iri rushanwa, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’igihugu rwo guteza imbere siporo.

Ati” Twishimiye kwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’umugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo guteza imbere siporo. Iri rushanwa rizagira uruhare runini mu iterambere rirambye rya Handball mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”

Minisitiri Mukazayire yanaboneyeho gushimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ku ruhare rukomeye agira mu gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda.

Ati “Munyemerere dushimire Perezida Paul Kagame, wadushoboje kugera ku rwego rwo kwakira amarushanwa akomeye yo ku mugabane wa Afurika.”

Yakomeje agaragaza ko iri rushanwa rihuza impano zitandukanye zo ku mugabane wa Afurika, aho amakipe ahatana agamije guhesha ishema ibihugu byayo ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange, anategura inzira yo kugera ku rwego rw’Isi.

Minisitiri wa Siporo yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukoresha siporo nk’igikoresho cyo guteza imbere impano z’urubyiruko, nk’ahazaza ha siporo ku Isi, ndetse no kuyigira intwaro yo kunga ubumwe, guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga n’izamuka ry’ubukungu.

Yongeyeho ko ishoramari rikomeje gukorwa mu bikorwaremezo bya siporo rigamije gutuma u Rwanda ruba igicumbi cyo kwakira amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru.

Ati: “Iri rushanwa ni amahirwe yo gukoresha neza ibi bikorwaremezo dufite, mu gihe abitabiriye irushanwa banasura ubwiza bwa Kigali n’u Rwanda muri rusange.”

Minisitiri Mukazayire yasabye amakipe yose yitabiriye Igikombe cya Afurika cya Handball kuzitwara neza, akurikiza indangagaciro ziranga siporo, anifuriza abakinnyi, abayobozi n’abafana bose kuryoherwa n’ibihe byiza mu Rwanda.

Icyo wamenya ku Gikombe cya Afurika cya Handball

Igikombe cya Handball giheruka cyabereye mu gihugu cya Misiri, aho ikipe y’icyo gihugu ari nayo yaryegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Muri iryo rushanwa, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 14.

Mu mateka ya CAN Handball, amakipe atatu ni yo amaze kwegukana ibikombe ariyo Algeria, Misiri na Tunisia.

Tunisia ifite ibikombe 10, ikaba ari yo ifite umubare munini w’imidari muri rusange, aho imaze kwegukana imidari 25. Misiri ikurikiraho n’imidari 22, mu gihe Algeria ifite imidari 20.

U Rwanda na Benin byitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri mu mateka yaryo, aho Benin yongeye kugaruka mu irushanwa nyuma y’imyaka 30 itaryitabira. Uganda ni yo kipe rukumbi iri gukina iri rushanwa bwa mbere mu mateka yayo.

Igikombe cya Afurika cya Handball cyatangiye mu mwaka w’1970, kigamije guteza imbere umukino wa Handball ku mugabane wa Afurika no guha amakipe amahirwe yo guhatanira itike yo kujya mu marushanwa mpuzamahanga.

Gusa nubwo rimaze imyaka irenga 50, inshuro iki gikombe cya Afurika muri Handball cyabashije gukinwa ni 27 zirimo n’inshuro y’uyu mwaka.

Muri CAN Handball 2026 niho hazatoranywamo amakipe atanu ya mbere, azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cya Handball mu bagabo kizaba mu 2027.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]