Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibere myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Jose, yavuze ko inzego z’Ubuyobozi zikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye bituma abana bava mu ishuri birimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye bikorerwa muri ako gace birarura abana benshi.
Ibi yabigarutseho ku wa 21 Mutarama 2026, ubwo Itsinda ryaturutse muri Qatar mu kigega cya Education Above All Foundation gitera inkunga umushinga wa Zero Out of Children usubiza mu ishuri abana barivuyemo, ryasuraga rimwe mu mashuri yo muri aka Karere, harebwa uko gahunda z’uyu mushinga zishyirwa mu bikorwa.
Bari kumwe na Minisiteri y’Uburezi n’Itsinda ry’abahagarariye umuryango Save the Children, basuye ishuri rya GS Kabuga Icyerekezo, riherereye mu murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, harebwa uruhare rw’ubuyobozi bw’amashuri n’ababyeyi, muri gahunda yo kugarura abana mu ishuri.
N’ubwo hari ibimaze gukorwa mu uru rugendo rwo kugarura abana ku ishuri, ubuyobozi bwagaragaje ibibazo bagihanganye nabyo birimo ko abana bata ishuri bakajya gushaka amafaranga mu mirimo itandukanye irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa muri ako gace.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibere myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Jose, yavuze ko bari gufatanya n’inzego zibanze mu guhangana n’iki kibazo kiganje mu Murenge wabo.
Ati: “Ni ibibazo bigaragara muri kariya gace cyane ko ariho hagaragara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Aba bana bajya mu bucukuzi butemewe. Ni byo dukoramo ubukangurambaga tukababwira ko no mu mashuri bibamo, nibige bazajye kwiga ubucukuzi bw’ababuye y’agaciro babibyazemo amafaranga aruta ayo make babona.”
Uwiringira avuga ko hashyizweho itsinda rirwanya imirimo ikoreshwa abana, n’ibindi bibazo birimo ibyo mu miryango, inda ziterwa abana, inzara n’ibindi, kugirango abasigaye nabo basubire mu ishuri.
Ati: “Tubona hari umusaruro bigenda bitanga ku buryo hari ikizereko aba bana bazaza.”
Yakomeje asobanura ko mu guhangana n’ikibazo cy’inzara ari nacyo kibatera kujya gushakisha aho bakura amafaranga, hari abana bagenerwa ibyangombwa byose bakenera birimo n’ifunguro rya ku manywa ku ishuri.
Avuga ko kubera ibibazo bitandukanye byo mu miryango hari abatabasha kubona n’ifunguro rya nijoro mu gihe bageze mu ngo, byabaye ngomwa ko bafashwa mu buryo bwihariye.
Ati: Nk’Akarere twararebye turavuga tuti ibi ntibihagije, hari igihe umwana aza ku ishuri agafata lunch (ifunguro rya kumanywa), ariko nataha ku mugoroba atari burye kubera bya bibazo byihariye. Dukorana n’ibigo by’amashuri wa mwana ufite icyo kibazo bakaba bababikira amafunguro bataha bakabanza bakajya kurya. Ibi bituma wa mwana wagaruwe mu ishuri arigumamo.”
Ishuri rya GS Kabuga Icyerekezo ryagagaje ko mu bana 45 bari barataye ishuri, 38 babashije kurigarukamo.
Muri aka Karere, abana basaga 5000 nibo byari byagaragaye ko bataye ishuri, ubu ku bufatanye bw’inzego n’umushinga Zero Out of School Children abarenga 2300 bakaba bamaze kurisubiramo.








