Nyirahabimana Olive wo mu Mudugudu wa Marara I, Akagari ka Mbarara , mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, aravuga ko yahugujwe inzu n’umuryango w’umugabo bashakanye.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 22, avuga ko yubatse inzu yabanagamo n’umugabo we , gusa uyu mugabo akaza gufungwa akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukora amafaranga no gusambanya abana.
Uyu avuga ko nyuma yaho umugabo we afunzwe, umuryango we wamwirukanye munzu kandi ari we wagize uruhare runini mu kubaka.
Uyu mubyeyi wivugira ko yari yararozwe kwiba kuko yumvaga ijwi rimubwira ngo ajye kwiba, yaje kujya kwivuza ku muganga wa gakondo , agarutse asanga umutungo we waranyazwe.
Ati ” Nashakanye n’umugabo w’umutubuzi, maze gushakana nawe, mbonye ko maze kubyara kabiri, ntaho kurera abana, ndagenda ngurisha umutungo wa Papa, ndaza ndiyubakira, mba mbyaye gatatu. Noneho iwabo w’umugabo bandoga kwiba.”
Uyu akomeza agira ati ” Bandoze kwiba njya kwivuza, umuyobozi w’umudugudu witwa Muzigura Jean Damascene, bafata ya nzu , bayiha mabukwe , mabukwe ayiha muramukazi wanjye ayshakiramo umugabo . Nta burenganzira ngira kuri iyo nzu, nta burenganzira ngira ku bana banjye. Ndi inzererezi kandi nariyubakiye inzu.”
Uyu mubyeyi avuga ko umuyobozi w’umudugudu Muzigura Jean Damscene, yamubwiye ” ko yashaka ikindi kibanza akubakirwa kuko inzu itakiri iye.”
Uyu avuga ko Mudugudu yamubwiye ngo ashake ibihumbi 600 Frw kugira ngo amufashe kubona umutungo we.
Akomeza agira ati ” Ni jye wayiyubakiye, mpera ku ibati, urugi n’umucanga. Nubaka inzu y’amabati 32. Umwana wanjye wa mbere naramubyaye ndavuga ngo uyu niwe uzampamba. Mabukwe ahita ampa ikibanza imbere y’umuryango we. Urumva ko ikibanza cyari icy’umwana wange.”
Umuturage utuye muri uyu Mudugudu nawe ahamya ko uyu mubyeyi yahugujwe umutungo we.
Ati ” Uyu mwana namusanze amaze kubyara umwana umwe, abandi yababyeyi mpari. Umugabo we baje kumufata akora amafaranga, no gusambanya abana. Bamutwaye, baravuga ngo agume mu rugo rwe, noneho iwabo w’umugabo bamukuramo nka nyakatsi, ubu araho arakodesha.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Mbarara I, Muzigura Jean Damascene, avuga ko uyu mubyeyi yagiye ava mu nzu mu bihe bitandukanye.
Amushinja kuba yarataye urugo n’abana bityo ubuyobozi buba buhaye inzu nyina umubyara ngo areremo abana.
Ati ” Umutungo ni we afatanyije n’uwo mugabo, barabishakanye, hashize igihe gito urugo araruta na ba bana. Nyirakuru yaje kuza mu nzu kugira ngo areremo abo bana. Uyu mubyeyi aza kuza vuba, murangira inzira namurangiramo, akabitekerereza gitifu w’umurenge.”
Mukeshimana Grace, Muramukazi we, avuga ko inzu yakinzwe n’ubuyobozi kubera ko uyu mubyeyi atari ahari.
Ati ” Nta wamukuye mu nzu ahubwo ubuyobozi bwaraje buravuga ngo aho kugira ngo mwangize ibintu, inzugi zari zimaze kugenda, ubuyobozi bwazifashe, uwari waziguze avuga ko uwo mugore adashaka kuba mu nzu, ashaka gukuramo ibye akagenda. Ubwo ni uko ubuyobozi bwabigenje. “
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Ntagwabira Oswald, avuga ko bagiye kugikurikirana, agasubizwa uburenganzira bwe.
Ati ” Nk’urwego rw’ubuyobozi, umuntu ufite abana ahantu, umugabo nubwo yaba afunze , ntabwo iwabo w’umugabo bafite uburenganzira bwo gusohora umugore wahabyeyi. Icyo tugiye gukora, kuwa gatatu w’icyumweru gitaha, yaza ku biro tukamufasha, tukareba naho atuye, tukareba n’uwo muryango we wihaye amategeko yo kumusohora mu nzu.”











