Urwego rw’Ubugenzacyaha, rwafunze umusore wabaga muri Amerika ariko akaba yari ari mu biruho mu Rwanda, akekwaho kwica mugenzi we amugongesheje imodoka ku bushake.
Amakuru avuga ko ibi byabereye mu kabari kitwa Green Louange mu mujyi wa Kigali .
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga , agaragaza uyu nyakwigendera aryamye,abantu benshi nabo baje kureba ibibaye ndetse bavuga ko Mugisha na bo yari abagonze.
Amakuru avuga ko uwitwa MUGISHA David yagonze ku bushake mugenzi we witwa Ngabo Eric, bombi babanaga muri leta zunze ubumwe za America ariko bakaba bari mu Rwanda mu biruhuko, maze agahita yitaba Imana.
Ni inkuru yakomeje kugarukwaho n’abakoresha imbuga nkoranya .Aba bombi ngo babanaga muri group ya Watspp ariko Ngabo aza kuramo mugenzi we amuziza ngo ” Ibitutsi .”
Ibi rero nibyo byasembuye umujinya wa MUGISHA , maze nyuma y’intonganya, aza kumugongesha imodoka.
Abakobwa bari kumwe n’aba basore mu kabari babonye ibyabaye, bavuga ko Mugisha yinjiye mu modoka, agonga Ngabo, ndetse asubira inyuma kugira ngo amwice, nyuma yo gukora ibyo ajya kuri Polisi kwirega .
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yabwiye UMUSEKE ko uyu ukekwaho gukora kiriya yamaze gutabwa muri yombi
Ati “Tariki ya 23 Mutama 2026, RIB yafunze MUGISHA David Gakuba akaba acyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa NGABO Eric. Uregwa MUGISHA David Gakuba ubu afungiye kuri RIB Station Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.”






