Gatabazi Jean Marie Vianney , umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze mu Ngabo, yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, bakiriye Abanyarwanda 34 n’abo mu miryango yabo bahoze bakorana na FDLR .
Gatabazi yatangaje ko bakiriye bahita bohereza i Mutobo mbere yuko boherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Gatabazi avuga ko mu bakiriwe harimo n’abari muri FARDC igihe batsindwaga muri Uvira.
Ati ” Mu barwanyi barimo kuza harimo nabarwanye ku ruhande rwa FARDC igihe yatsindwaga muri Uvira.”
Perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) aheruka guhamagarira Abanyarwanda gutaha.
Ati “Turabahamagarira Abanyarwanda bose bagize FDLR n’imitwe iyishamikiyeho kurambika intwaro, bagataha. Nka RDRC, twiteguye kubakira, kubezerera, tukabafasha kwisanga mu buzima busanzwe.”
Nyirahabineza yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abarwanyi ba FDLR bazemera gutaha, rubafashe nka bagenzi babo bababanjirije.
Amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC muri Kamena 2025 ateganya ko umutwe wa FDLR uzasenywa, abarwanyi b’uyu mutwe bazemera gutaha bakirwe, basubizwe mu buzima busanzwe nk’uko bigenda ku bandi bamaze imyaka myinshi bakirwa mu kigo cya RDRC i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Hashingiwe kuri aya masezerano, tariki ya 10 Ukwakira igisirikare cya RDC cyasabye abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro no kwishyikiriza ubutegetsi bwa RDC cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo bacyurwe, kimenyesha abazinangira bazaraswaho.





